Kigali
startimes

KNC yavuze uburyo abakinnyi bazazana iby’amarozi mu mikino yose bazahuriramo na Gasogi United baziyambura ubusa mu kibuga

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 18 September 2019 Yasuwe: 2431

Kakoza Nkurunziza Charles wamamaye ku izina rya KNC ukuriye ikipe ya Gasogi United aragira inama abakinnyi bose muri rusange yo kwirinda ababajyana mu bapfumu ngo kuko azabatamaza mu mikino yose azahuriramo nabo!



Mu magambo ye yatangaje ku kinyamakuru abereye umuyobozi mukuru, KNC yahaye gasopo abakinnyi n’abandi bose bafite aho bahuriye n’amadayimoni avuga ko agiye kuzana abariho amavuta y’Imana bazasengera amakipe bakabasha gutwikira dayimoni ndetse no gutamaza imyuka mibi yose ivugwa muri ruhago!.

Nubwo ibi byavuzwe n’uyu mugabo bitemeranywaho na bose gusa we asanga igihe kigeze ngo umupira w’amaguru wo mu Rwanda uce ukubiri n’abawuvangira bazanamo amarozi n’indi myumvire iganisha ku myizerere idahwitse:

“Ndakubwiza ukuri, Ndaza kuzana abariho amavuta y’Imana basenge cyane bamagane dayimoni. Ndaza gukora uko nshoboye mpagarike imyumvire idahwitse iri muri ruhago yacu. Abana bakine umupira bave mu bidafite umumaro. Basenge Imana bave mu bapfumu kuko niba batabigenje gutyo muzatungurwa no kubona abakinnyi, umutoza n’abandi bose bakoresha imyuka mibi bajya ku mugaragaro ndetse baziyambura ubusa birukanke mu kibuga!”

Ikipe ya Gasogi United ifite umukino uzabahuza na Rayon Sports tariki 05 Ukwakira 2019 ukaba uzabera kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mesut Ozil yanyomoje umutoza Arteta wamuhimbiye uburwayi adafite

Kuva shampiyona y’Ubwongereza yasubukurwa nyuma ya Guma mu rugo,ntabwo Mesut...
15 July 2020 Yasuwe: 1018 0

Amb.Joe Habineza wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo agiye kwinjira mu...

Uwahoze ari Minisitiri w’Umuco na siporo anaba Ambasaderi w’u Rwanda muri...
15 July 2020 Yasuwe: 1671 0

Biravugwa ko Kiyovu Sports nayo yaguze Bisi y’akataraboneka yo gutwara...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020,hagiye hanze...
15 July 2020 Yasuwe: 2874 0

Munyakazi Sadate yahaye ubutumwa bukomeye abamwigometseho mu kwizihiza...

Umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate,yatanze ubutumwa burebure kuri...
14 July 2020 Yasuwe: 3899 1

Reba urutonde rw’abakinnyi 25 beza ba FC Barcelona b’ibihe byose bayobowe na...

Abafana n’abaterankunga b’ikipe ya FC Barcelona batoye umukinnyi mwiza...
14 July 2020 Yasuwe: 2182 0

Russell Westbrook wabaye MVP muri 2017 bamusanzemo Covid-19

Russell Westbrook, icyamamare muri Basketball akaba umukinnyi wa Houston...
13 July 2020 Yasuwe: 333 0