skol
fortebet

KNC yavuze uburyo agiye kugarura uburyohe muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 27, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka ‘KNC’akaba umuyobozi wa Radio na TV1 ndetse n’umuyobozi wa Gasogi united yazamutse mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda avuga ko agiye kugarura uburyohe muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Sponsored Ad

KNC avuga ko ikipe ye itaje gutega amaboko no gutanga amanota ,vuba cyane ngo aragura abakinnyi b’ abanyamahanga bazakora ikinyuranyo mu kiciro cy’ambere kuko aje guhangana na Rayon Sports ,APR FC ,Kiyovu na Mukura kuri we ngo arifuza ko ibyishimo bigaruka ku kibuga abantu bakongera bakishima abkishimira umupira w’amaguru mu Rwanda.

KNC nyuma y’umukino wahuje Gasogi United na Sorwathe FC watumye iyi kipe ye izamuka mu cyiciro cya mbere yanenze abasifuzi basifuye uyu mukino avuga ko uburyo bwo kuzamura amakipe yo mu kiciro cya kabiri burimo ikibazo kigomba gukosorwa.

“Ntabwo intsinzi yari yoroshye ikipe yari ishyigikiwe n’umusifuzi wo hagati aho abakinnyi bakorerwaga amakosa akaba ari twe ahana ,twakinaga n’umusifuzi ntitwakinaga na Sorwathe ikipe twayirushaga umusifuzi akagerageza kuyigarura mu mukino ,umwana uri bupfe nubwo wamuha kigozi arapfa”.

Nyuma y’imyaka itatu gusa iyi kipe ya Gasogi United imaze ishinzwe , yazamutse mu cyiciro cya mbere itsinze Sorwathe iwayo i Kinihira igiteko 1 ku busa , ndetse n’umukino wo kwishyura ikanganya nayo igitego 1-1 ubumbiye hamwe imikino yombi Gasogi ifite ibitego 2 kuri 1 cya Sorwathe.

Kuri uyu Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019 haraba umukino utoroshye ugomba guhuza Gasogi United na Heroes FC bahatanira igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri2018-2019.

Ni umukino uzatangira saa cyenda n’igice (15h30’) kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Uyu mukino uzabanzirizwa n’uzahuza Sorwathe FC na Etoile de l’Est saa saba zuzuye bahatanira umwanya wa gatatu.Uyu mwanya wa gatatu washyizweho kugira ngo mu gihe hazagira ikipe izananirwa kwitabira imikino y’icyiciro cya mbere 2019-2020 izahite iyisimbura.

Gasogi United na Heroes FC niyo makipe azazamuka mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda zisimbure Amagaju FC na Kirehe FC zamaze kumanuka. Heroes FC yakatishije iyi tike y icyiciro cya mbere ibanje kwikiza Etoile de l’Est nyuma yo kunganya ibitego 3-3 nk’igiteranyo cy’imikino ibiri (Aggregate).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa