startimes
Kigali
startimes

KNC yavuze uburyo ngo Nyirahuku yaririwe n’Imbeba-KIYOVU Sports na GASOGI

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 1 November 2019 Yasuwe: 3638

Umyobozi w’ikipe ya Gasogi United Kakooza Nkuliza Charles, yavuze ko yashimishijwe n’uburyo ikipe ye yitwaye mu mukino waraye uyihuje na Kiyovu Sports, anashimangira ko habuze gato ngo Gasogi itsinde Abayovu bari bayisuzuguye cyane.


Sponsored Ad


Aya makipe yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, urangira aguye miswi igitego 1-1. Ni umukino wabimburiwe no guterana amagambo ku mpande zombi.

Kiyovu Sports ni yo yabanje gufungura amazmu ibifashijwemo n’Umunya-Ghana Robert Saba wari uhawe umupira na Nyirinkindi Saleh, mbere y’uko Gasogi yishyura ibifashijwemo na Herron Berrian Scarla ku mupira w’umuterekano wari utewe na Kaneza Augustin.

Nyuma y’uyu mukino, umuyobozi wa Gasogi United yabwiye itangazamakuru ko yishimiye uko ikipe ye yitwaye, anahamya ko habuze gato ngo Nyirahuku (Kiyovu SC) iribwe n’imbeba. Yanishimiye ubwitabire bw’abafana barebye uyu mukino.

Ati” Muri make icyo nishimiye nuko Abanyarwanda barimo bakunda umupira wabo. Niba matche tubonye eshatu; ari iya Rayon Sports na Etincelles, iya Police na APR n’iyacu na Kiyovu, zari matche ziri ku rwego rwazo. Ntekereza ko n’utaraje kureba izi matche zose yarahombye.”

Yongeyeho ati” Ariko icyo nishimiye kurusha ibindi, ni uko Abayovu batashye barira, kandi nari nabibabwiye. Numvise amagambo yabo ariko njyewe sinjya ntukana, nkunda kuvuga ibyanjye nishima, nkivugira iby’ikipe ubishaka akabyemera cyangwa akabyihorera, ariko icyo mbonye cyo ni uko nyirahuku yari iriwe n’imbeba. Burya imbeba ishobora kuza igahura na nyirahuku irwaye, ikayifatiranya n’uburwayi bwayo ikayirya.”

Aha KNC yasubizaga Minani Hemed ukuriye abafana ba Kiyovu Sports wari watangaje ko KNC ameze nk’imbeba y’i Goma yigeze kunywa Viagra, bikarangira igiye guhiga nyirahuku ariko urugendo ntiruyihire.

Hemed yari yagize ati” Buriya KNC mugereranya n’imbeba, hari imbeba imwe muri Congo…hano i Goma yigeze kunywa viagra (Umuti wongerera abagabo akanyabugabo), irangije ihagarara hejuru y’umwobo iravuga ngo nyirahuku ziri he ngo nzitere inda? Nyirahuku ya mbere yaje yahise iyimira.”

Kunganya uyu mukino byatumye Gasogi United iguma ku mwanya wa munani ku rutonde rwa shampiyona n’amanota arindwi, mu gihe Kiyovu Sports ari iya gatandatu n’amanota 11.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble nsenga

    Ubutaha ujye wiga kwandika ikinyarwanda: bandika yari iriwe aho kwandika yaririwe!

    November 2019

Inzindi nkuru

Juventus yahaye Arsenal abakinnyi 3 kugira ngo ibone Lacazette

Ikipe ya Juventus irifuza cyane rutahizamu w’ikipe ya Arsenal, Alexandre...
12 August 2020 Yasuwe: 1715 0

Lionel Messi yaguze matela y’akataraboneka yica Coronavirus mu masaha...

Rutahizamu Lionel Messi wa FC Barcelona yaguze matela y’akataraboneka ifite...
11 August 2020 Yasuwe: 2776 0

Rayon Sports yasabwe kwishyura Minnaert mu minsi 7 byakwanga amafaranga...

Umuhesha w’inkiko w’umwuka Me Ntirushwa Ange Diogene yandikiye FERWAFA...
11 August 2020 Yasuwe: 2079 0

Pep Guardiola yatangaje ibyo yabwiye Zinedine Zidane nyuma yo kumusezerera...

Umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola,yatangaje ko nyuma yo gutsinda...
11 August 2020 Yasuwe: 2600 0

Arsenal yahaye Atletico Madrid abakinnyi bayo bakomeye kugira ngo ibone...

Bimwe mu binyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko ikipe ya Arsenal...
11 August 2020 Yasuwe: 2276 0

Bruce Melody na Shaddy Boo bafunzwe kubera ibyaha 2 bashinjwa

Umuhanzi Bruce Melodie hamwe n’umugore umaze kumenyekana cyane ku mbuga...
11 August 2020 Yasuwe: 3490 0