skol
fortebet

Kobe Bryant n’abandi bantu 9 barimo umukobwa we baguye mu mpanuka ya kajugujugu

Yanditswe: Monday 27, Jan 2020

Sponsored Ad

Umunyabigwi muri Basketball,Kobe Bryant w’imyaka 41 wakiniye ikipe ya Los Angeles Lakers ikina muri NBA, imyaka 20 yose akayihesha ibikombe 5 bya Shampiyona yaguye mu mpanuka y’indege we na bagenzi be 9 barimo n’umukobwa we Gianna Maria Onore Bryant w’imyaka 13 bari kumwe.

Sponsored Ad

Bryant yari kumwe n’uyu mukobwa we n’abandi 4 ubwo bari muri iyi ndege yakoze impanuka igahita ifatwa n’umuriro igashya igeze hafi y’umujyi wa Calabasas muri California.

Abayobozi bavuga ko iyi ndege yari irimo abantu icyenda, umupilote umwe n’abagenzi umunani.

Katrina Foley, mayor w’umujyi wa Costa Mesa aho iyi mpanuka yabereye yatangaje undi muntu umwe waguye muri iyi mpanuka.

Uwo ni umutoza w’ikipe y’abakobwa Christina Mauser. Uyu ni umugore w’umuririmbyi Matt Mauser nawe wemeje urupfu rw’umugore we.

Bryant yari mu mujyi wa Philadelphia mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu yagiye kureba uko inshuti ye LeBron James imukura ku mwanya wa 3 mu bakinnyi bamaze gutsinda amanota menshi muri NBA.

Bryant n’uyu mukobwa we bari bategerejwe mu ishuri rye, Mamba Sports Academy riri ahitwa Thousand Oaks aho Gianni yari gukina mu mukino yari gutozwamo n’uyu papa we w’icyamamare.

Kugeza ubu, biracyekwa ko iyi mpanuka yaba yatewe n’ikirere kibuditse ibihu byinshi cyari cyaramutse mu gitondo cyo ku cyumweru i Los Angeles.

Ikinyamakuru cy’imyidagaduro TMZ kivuga ko umupilote wari utwaye indege ya Kobe yazengurutse inshuro zirenga esheshatu mu kirere areba niba indege barimo ishobora gukora urugendo.

Umujyi wa Calabasas wasohoye itangazo rigira riti “Mu gahinda kenshi twamenye urupfu rwa Kobe Bryant n’abandi bantu 4 bari kumwe ubw bakoraga impanuka ya kajugujugu.Indege yahanutse igwa Las Virgenes saa yine z’iki gitondo.Nta muntu wakomeretse ku butaka.”

Abari hafi y’umusozi iyi ndege ya Bryant yaguyeho bavuze ko bumvise moteri yayo iturika hanyuma n’indege ihita igwa hasi irashya.abashinzwe iby’indege bavuze ko yari Sikorsky S-76.

Kobe Bryant n’umwe mu bakinnyi ba Basketball bakunzwe cyane kuva mu mwaka wa 1997 ubwo yatwaraga slum Dunk ku myaka 17 kugeza 2016 asezera kuri Lakers no kuri uyu mukino yari yarihebeye.

Nyuma yo gusezera,ikipe ye ya LA Lakers yahisemo kubika nimero yambaye arizo 8 na 24 yambaye nyuma.

Bryant yaba ye 2008 NBA Most Valuable Player [2008 MVP], aba na NBA Finals MVP inshuro 2. Yabaye umukinnyi watsinze amanota menshi muri NBA inshuro 2 anatwara umudari Olimpike 2.Yatoranyijwe mu mikino ya NBA All stars inshuro 18.Umukino we wa nyuma muri NBA yawukinnye na Utah Jazz ayitsinda amanota 60 wenyine.

Kobe Bryant bakundaga kwita Black Mamba yasezeye kuri Basketball muri Mata 2016 atsindiye Lakers amanota 33,643.Ari ku mwanya wa 4 mu batsinze menshi mu mateka ya NBA.

Kobe Bean Bryant yavukiye mu mujyi wa Philadelphia kuwa 23 Kanama 1978.Papa we Joe “Jellybean” Bryant nawe yakinnye Basketball mu makipe 3 arimo na Philadelphia 76ers.

Bryant n’umugore we Vanessa, babyaranye abakobwa 4 barimo Gianna, Natalia, Bianca na Capri.

Ibyamamare bitandukanye guhera kuri perezida Trump,abakinnyi ba Basketball,ruhago,Tennis bose banditse ubutumwa bugaragaza intimba batewe n’urupfu rw’uyu mugabo washimishije benshi mu bakunzi ba NBA.





Ibitekerezo

  • IMANA Ibakiremubayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa