skol
fortebet

Police FC yahinduye gahunda yayo yo gusinyisha Kwizera Olivier [Yavuguruwe]

Yanditswe: Wednesday 02, Oct 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC yamaze guhagarika gahunda yayo yo gusinyisha amasezerano y’umwaka umwe umunyezamu uri mu bakomeye mu Rwanda,Kwizera Olivier wahoze akinira ikipe ya Free State Stars,kubera ikibazo cy’ibyangombwa.

Sponsored Ad

Kwizera umaze amezi 5 nta kazi agira,byavuzwe ko yamaze gusinyira ikipe ya Police FC gusa ubuyobozi bw’iyi kipe bwahikanye ahubwo bwemeza ko bari bumvikanye ko abasinyira amasezerano y’umwaka umwe ariko akora amakosa ntiyashaka ibyangombwa bimwemerera gukina mu Rwanda hakiri kare,none isoko ryarafunzwe.

Bivugwa ko Kwizera yataye Passport na VISA bye, bituma kwerekeza muri Afurika y’Epfo byanga burundu,ariyo mpamvu yabuze ITC imwemerera gukina mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa Police bwatangarije itangazamakuru ko bwumvikanye na Kwizera ko abasinyira bitewe nuko yababwiye ko nta kipe agira ariko nyuma aza kubabwira ko hari ibyo atarangizanyije n’ikipe yo muri Afurika y’Epfo.

Police FC yari yamaze kumvikana na Olivier kuyisinyira amasezerano y’umwaka umwe ndetse banemeranya n’ibijyanye n’umushahara ariko ibi biganiro byapfuye ku munota wa nyuma ubu igiye gukomeza gukoresha Habarurema Gahungu yaguze muri Sunrise.

Police FC ishobora kuzasinyisha Kwizera mu kwezi kwa mbere naba atarabona ikipe yerekezamo cyane ko aribwo ashobora kubona ibyangombwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa