skol
fortebet

Kylian Mbappe yasuzuguye bikomeye umutoza we Thomas Tuchel

Yanditswe: Sunday 02, Feb 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu Kylian Mbappe yatangiye kugaragaza imyitwarire mibi itari gushimisha abakunzi ba ruhago kuko yagaragaye yitwara nabi ku mutoza we Tuchel.

Sponsored Ad

Nyuma yo gusimbuzwa ku mukino wahuje ikipe ye ya PSG na Montpellier, Kylian Mbappe yagaragaye ari gutonganya umutoza we Tuchel aho yagaragaye ari kumubwira amagambo asa n’adakwiriye.

Nyuma y’aho ikipe ya PSG yari imaze gutsinda Montpellier ibitego 4-0 birimo n’icya Mbappe,umutoza yaje gusimbuza uyu musore ukiri muto atabishaka birangira asohotse ababaye cyane ndetse atera umugongo umutoza we.

Mauro Icardi niwe wasimbuye Mbappe ku munota wa 68 gusa uyu Mufaransa ukiri muto yasohotse yivovota ndetse abwira amagambo asa n’atari meza uyu mutoza we w’imyaka 46.

Mbappe yerekeje ku ntebe y’abasimbura arakaye cyane bituma benshi bavuga ko uyu musore yarengereye.

Nyuma y’umukino umutoza Tuchel yagize ati “Ntabwo iriya ari isura nziza gusa ntabwo tubaye ikipe ya mbere igaragayemo iriya myitwarire.Nahuye nabyo no muri Dortmund.Ntabwo ari byiza kuko bituma haboneka impamvu nyinshi,birangaza benshi.Ntabwo nagize umujinya ariko narakaye kuko ntabwo byari bikwiriye.”

Mbappe amaze gutsinda ibitego 14 ndetse yanatanze imipira 5 ivamo ibitego mu mikino 16 amaze gukina muri ligue 1 uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa