Kigali

Kylian Mbappe yatangaje ikintu atakwigana kuri Lionel Messi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 January 2020 Yasuwe: 4186

Rutahizamu Mbappe wa PSG ufatwa na benshi ko ariwe ushobora kuzasimbura Ronaldo na Messi,yatangaje ko atashobora kuba nka Messi wakiniye ikipe imwe gusa mu buzima bwe,ahubwo ngo ashaka kuzakina mu makipe atandukanye.



Mbappe yabwiye abanyamakuru ko adateganya gukina mu ikipe imwe nka Messi ahubwo azigana Ronaldo wakinnye mu makipe atandukanye mu Bwongereza,Portugal,Ubutaliyani.

Yagize ati “Natinze gufata umwanzuro wo kumera nka Messi.Nari kuba naragumye muri Monaco.Kuba ntarahisemo kwigana Messi,ngomba kwigana Cristiano.

Mbappe yatangaje ko yizeye ko Cristiano Ronaldo yakuze akunda cyane azafasha Juventus gutwara UEFA Champions League iheruka mu mwaka wa 1996.

Yagize ati “Juventus n’ikipe ikomeye ndetse yarabigaragaje mu mikino ya nyuma iheruka gukina.Baburaga ikintu gito kugira ngo batware igikombe,ubu baragifite ni Cristiano.N’umukinnyi wagufasha gutwara ibikombe bitandukanye.Uyu mwaka ifite amahirwe yo na Barcelona,Real Madrid na Liverpool.

Mbappe ni rutahizamu umaze kwemeza buri wese kuko amaze gutsinda ibitego 13 mu mikino 14 ya ligue 1.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yavuze igihe izatangariza umutoza mukuru wo gufatanya na...

Ikipe ya Rayon Sports imaze igihe kinini idafite umutoza mukuru yamaze...
22 February 2020 Yasuwe: 369 0

Lionel Messi yatangaje amakipe amuteye ubwoba cyane muri UEFA Champions...

Kapiteni wa FC Barcelona,Lionel Messi wifuza guha iyi kipe igikombe cya...
21 February 2020 Yasuwe: 4054 0

Klopp yahaye igisubizo gitangaje umwana w’imyaka 10 wamwandikiye amusaba...

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp yakiriye ibaruwa itangaje y’umwana muto...
21 February 2020 Yasuwe: 4286 0

Urutonde ngarukakwezi FIFA rwasohotse ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ’Amavubi’...

Urutonde ngarukakwezi rushyirwa hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku...
21 February 2020 Yasuwe: 989 0

Umutoza Tony wa Mukura VS yahaye rugari abanyarwandakazi bifuza gukundana...

Umutoza wa Mukura VS,Tony Hernandez waraye yujuje imyaka 39 yagiranye...
20 February 2020 Yasuwe: 8045 0

Munyakazi Sadate yiyemeje kujyana mu nkiko umuyobozi wa SKOL wibasiye Rayon...

Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yatangaje ko agiye kujyana mu...
20 February 2020 Yasuwe: 8409 5