skol
fortebet

Kylian Mbappe yatangaje umukinnyi abona akwiriye gutwara Ballon d’Or y’uyu mwaka

Yanditswe: Monday 25, Nov 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Paris Saint Germain, Kylian Mbappe yavuze ko yiteze ko Ballon d’Or y’uyu mwaka izegukanwa na Lionel Messi kubera ibitego byinshi yatsinze mu mwaka w’imikino ushize.

Sponsored Ad

Mbappe nawe washyizwe mu bakinnyi bagomba gutoranwamo uwegukana Ballon d’Or yabwiye ikinyamakuru cyo mu Budage, Der Spiegel,ko abona Messi ariwe uzegukana iki gihembo.

Yagize ati “Ndabona Messi ariwe ukwiriye Ballon d’Or.Ibyo yakoze ku giti cye biratangaje muri uyu mwaka.”

Mbappe yavuze ko muri 2019,Messi yakoze ibikorwa by’indashyikirwa kurusha abandi 29 bahanganye.

Messi azaba ahanganye na Virgil Van Dijk ndetse na Cristiano Ronaldo kuwa 02 Ukuboza 2019 ubwo hazatangwa iki gihembo amaze gutwara inshuro 5.



Mbappe yavuze ko Messi ariwe ukwiriye Ballon d’Or ya 2019

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa