skol
fortebet

LA Galaxy yirukanye umukinnyi wayo imuziza amagambo yuzuye urwango yavuzwe n’umugore we

Yanditswe: Saturday 06, Jun 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya LA Galaxy yirukanye umukinnyi wayo wo hagati witwa Aleksandar Katai imuhoye amagambo yuzuye ivangura n’urwango yavuzwe n’umugore we atuka abigaragambywa kubera urupfu rwa George Floyd.

Sponsored Ad

Umugore wa Aleksandar Katai witwa Tea yasabye inzego zishinzwe umutekano ko zica abo yise umwanda mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iki cyumweru nibwo uyu mugore w’uyu mukinnyi ukomoka muri Serbia yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa bugira buti “Mwice uwo mwanda” bituma ikipe ya LA Galaxy yirukana uyu Aleksandar Katai .

Nubwo Aleksandar Katai yagerageje kwihakana ubu butumwa bw’umugore we,ntibyabujije ko ikipe ya LA Galaxy imuha ibaruwa imusezerera ngo aje gushakira ahandi.

Bumwe mu butumwa bw’uyu mugore bwakuwe ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mugore bwerekwa polisi yo mu mujyi wa New York ari mu kirimi cyo muri seribia.

The Associated Press yatangaje ko uyu mugore Tea yanditse ubundi butumwa avuga ko abirabura ari ubwoko bwavumwe.

LA Galaxy yahise yamagana ubutumwa bw’uyu mugore w’umukozi wabo niko gufata umwanzuro wo kumwirukana.

Iyi kipe yahise yandika ubutumwa bugira buti “Uyu munsi [kuwa Gatatu] twabonye uruhererekane rw’ubutumwa bwanditswe na Tea Katai,umugore w’umukinnyi wacu.LA Galaxy yamaganye ubwo butumwa ndetse isaba ko busibwa.LA Galaxy yamaganye ivanguraruhu iryo ariryo ryose ririmo n’irihamagararira abantu gukora ibikorwa bibi.

LA Galaxy ishyigikiye buri wese n’uruhu rwe,by’umwihariko abirabura bari mu myigaragambyo yo kwamagana ivangura,ubusumbane,ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi.Ubu nicyo gihe cyo gutekereza ku kamaro kacu mu gufasha kurwanya ivangura.”

Kuwa kane nibwo LA Galaxy yahuye na Bwana Katai w’imyaka 29 basesa amasezerano bari bafitanye.

Uyu mugabo yageze muri iyi kipe mu ukuboza nyuma y’imyaka 2 yari amaze muri MLS akinira ikipe ya Chicago Fire.

Uyu mukinnyi nawe yahise yamagana ubu butumwa ati “Iyi mitekerereze ntabwo ariyo nasakaje kandi ntabwo yakwihanganirwa mu muryango wanjye.Ndakora ibishoboka byose kugira ngo njye n’ umuryango wanjye tugire ibyo twiga,twumve kandi dushyigikire abirabura.

Ndasaba imbabazi kubera agahinda ubu butumwa bwateye umuryango wa LA Galaxy n’inshuti zayo zikomeje kurwanya ivangura rikorerwa abirabura.

Katai wakiniye LA Galaxy imikino 2 gusa hagahita haduka Covid-19 yahagaritse imikino,yakinnye muri Espagne mu ikipe ya Deportivo Alaves.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa