skol
fortebet

LeBron James wubatse izina muri NBA yavuze abakinnyi 3 akunda mu mupira w’amaguru yibasira Ibrahimovic

Yanditswe: Thursday 26, Mar 2020

Sponsored Ad

Umunyamerika w’icyamamare mu mukino wa Basketball ndetse ufite imigabane mu ikipe ya Liverpool, yatangaje ko mu mupira w’amaguru akunda abakinnyi 3 barimo Cristiano Ronaldo, LeBron James,Kylian Mbappe na Neymar hanyuma avuga ko Zlatan Ibrahimovic ari umusazi.

Sponsored Ad

LeBron James w’imyaka 35 wabaye MVP inshuro 4 muri NBA,yavuze ko mu mupira w’amaguru akunda cyane abakinnyi ba Liverpool nyuma yemeza ko abarimo Mbappe, Neymar, Cristiano Ronaldo abakunda cyane.

Mu kiganiro James yagiranye n’abafana ku mbuga nkoranyambaga ubwo yari mu rugo rwe aho yihishe COVID-19,yavuze ko akunda abakinnyi bake muri ruhago barimo Mbappe, Neymar, Cristiano Ronaldo.

Yagize ati “Muri ruhago mfite abakinnyi bake nkunda…Mbere na mbere abakinnyi ba Liverpool bose. Mbappe, Neymar, Cristiano Ronaldo,n’abanyabigwi,ndabakunda cyane.Ni bamwe mubo nkunda.”

James yongeyeho ko na Lionel Messi ari umunyabigwi ndetse na Zlatan Ibrahimovic yise umusazi.

Yagize ati “Messi nawe n’umunyabigwi, Zlatan Ibrahimovic n’ubwo ari umusazi nawe n’umukinnyi mwiza.”

LeBron James yaguze imigabane ingana na 2% mu ikipe ya Liverpool abifashijwemo n’abanyamerika bayiguze bafite kompanyi yitwa Fenway Sports Group.




LeBron James yavuze ko akunda Mbappe, Neymar, Cristiano Ronaldo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa