skol
fortebet

LeBron James yaciye kuri Kobe Bryant ku rutonde rw’abatsinze amanota menshi muri NBA

Yanditswe: Sunday 26, Jan 2020

Sponsored Ad

Icyamamare Lebron James kivuka mu mujyi wa Akron muri Ohio cyaraye cyanditse amateka mu mukino wa NBA nyuma yo gufata umwanya wa 3 mu bamaze gutsinda amanota menshi.

Sponsored Ad

LeBron James w’imyaka 35 yaraye afashe umwanya wa gatatu mu mateka y’abamaze gutsinda amanota menshi muri shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA.

Uyu mwanya yawugezeho mu mukino warangiye muri iki gitondo aho ikipe ye ya LA Lakers yatsinzwe na Philadelphia 76ers ku manota 108-91.

LeBron w’imyaka 35, yatsinze amanota 29 ahita agira amanota yose hamwe 33,655 amaze gutsinda kuva yatangira gukina nk’uwabigize umwuga, yahise arusha Kobe Bryant amanota 12.

Kareem Abdul Jabbar, wakiniye LA Lakers na Milwaukee Bucks, niwe ukiri imbere kuri uru rutonde kuko yahagaritse gukina amaze gutsinda amanota 38,387.

Karl Malone wakiniraga ikipe ya Utah Jazz, ariko wanaciye igihe gito muri Lakers, niwe umukurikira n’amanota 36,928.

Kobe wari uwa gatatu ubu yafashe umwanya wa kane.

James akimara gukora aya mateka yagize ati “Nishimiye ko ubu noneho hari ikintu naganira na Kobe Bryant.Ni umwe mu bakinnyi b’ibihe byose bakinnye uyu mukino, umwe mu bakinnyi b’ibihe byose ba Lakers.

Umugabo ufite imyenda ibiri imanitse (numero zidashobora kwambarwa 8,24) muri Staples Center. Birarenze”

Uyu ni umwaka wa 17 LeBron akina muri NBA.

Ku kibuga cya Philadelphia ubwo yatsindaga amanota yatumye aca kuri Kobe, abafana bose bahagarutse bamuha icyubahiro.

Kobe Bryant nawe yahise yandika kuri Twitter ati: “Komeza uteze imbere umukino. Ukwiye icyubahiro muvandimwe”.

Abakinnyi 10 batsinze amanota menshi mu mateka ya NBA:

1. Kareem Abdul-Jabbar - 38,387
2. Karl Malone - 36,928
3. LeBron James - 33,655
4. Kobe Bryant - 33,643
5. Michael Jordan - 32,292
6. Dirk Nowitzki - 31,560
7. Wilt Chamberlain - 31,419
8. Shaquille O’Neal - 28,596
9. Moses Malone - 27,409
10. Elvin Hayes - 27,313

Abakinnyi icyenda(9) muri aba bahagaritse gukina.Lebron James niwe ugikomeje.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • KOBE BRYANT AMAZE KWITABAZA IMANA AZIZE IMPANUKA YAKAJUGUJUGU NUKUMISABIRA KUMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa