skol
fortebet

Leta y’Ubwongereza yatangaje igihe Premier League ishobora kongera gukinirwa

Yanditswe: Monday 11, May 2020

Sponsored Ad

Guverinoma y’Ubwongereza yatangaje ko ibikorwa by’imikino by’ingenzi harimo na shampiyona y’Ubwongereza Premier League, bishobora gukomeza guhera tariki ya 01/07/2020, ariko imikino igakinirwa muri stade zitarimo abafana.

Sponsored Ad

Leta y’Ubwongereza yemeye ko imikino yose yazasubukurwa mu Kwezi kwa 6 ariko igakinwa imiryango ya sitade ifunze cyane ko Coronavirus itarabonerwa urukingo n’umuti.

Nyuma y’iminsi shampiyona ya Premier League isubitswe, birashoboka ko yazatangira tariki ya 12 Kamena uyu mwaka nkuko kuri wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2020,Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yabyemeje.

Minisitiri Boris Johnson yafashe umwanzuro wo koroshya gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Coronavirus ariyo mpamvu yemereye n’imikino kuba yasubukurwa.

Muri uru rwandiko rw’amapaji 50,Minisitiri Boris Johnson yavuze ko inganda z’imikino n’umuco zemerewe gufungura ariko nta bafana bemerewe kwinjira mu ma sitade mu rwego rwo kwirinda ko Covid-19 ikwirakwira.

Mu minsi iri imbere biravugwa ko amakipe 20 akina shampiyona ya Premier League azahura akaganira uburyo bwo gukina harimo n’ ibyerekeye gukinira kuri stade zihariye.

Premier League yahagaritswe kuwa 13 Werurwe 2020 nyuma y’aho icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze gufata intera mu Burayi,abakinnyi,abatoza n’abafana batangiye kwandura cyane.

Premier League yahagaritswe habura imikino 92 ku makipe yose kugira ngo irangire ariyo mpamvu byabanje kuvugwa ko ishobora kuzasorezwa muri Australia,Qatar,n’ahandi hatazahajwe na Coronavirus.

Mu nama iheruka guhuza abategura shampiyona ya Premier League, abafatanyabikorwa n’abahagarariye amakipe 20 ayikina, yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho (Video Conference) kuwa 03 Mata 2020,yarangiye hafashwe icyemezo cyo kuyihagarika kugeza igihe Covid -19 izaba yagabanyije ubukana nta mutima uhagaze uhari.

Premier League yavuze ko icyo ishyize imbere ari ukurinda ubuzima bw’abantu no kumera neza kw’abakinnyi, abatoza, abayobozi b’amakipe n’abafana.

Umukinnyi wa Chelsea FC, Callum Hudson-Odoikimwe na Arteta umutoza mukuru wa Arsenal basanzwemo Coronavirus rugikubita.

Ku bijyanye n’isubukurwa rya Premier League y’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20,abayitegura bavuze ko izagaruka igihe bizaba bishoboka ko yakinwa.

Mbere y’iyi nama havugwaga ko hashobora gufatwa umwanzuro wo kujyana amakipe agakinira mu Bushinwa,kubera ko muri iki gihugu ibintu bitangiye kumera neza,abandi bavugaga ko amakipe yose uko ari 20 ashobora guhurira I London agakina iyi mikino 92 mu masitade yaho hari n’abavugaga ko izahagarikwa burundu Liverpool igahabwa igikombe.

Itariki imikino izongera kuberaho izakomeza kwigwaho n’abatanyabikorwa barimo inzego z’umupira w’amaguru zitandukanye, Guverinoma y’Ubwami bw’u Bwongereza n’izindi nzego mu nama iteganyijwe kuwa Gatanu w’iki cyumweru.

Uretse Shampiyona,n’ibindi bikombe bitandukanye mu Bwongereza yaba mu bagabo n’abagore bizakinwa bisozwe ariko mu gihe Coronavirus izaba imaze kugabanya ubukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa