skol
fortebet

Leta ya Tanzania yavuze ku bwenegihugu bw’abana ba Diamond na Zari bukomeje gutera urujijo

Yanditswe: Tuesday 01, Oct 2019

Sponsored Ad

Leta ya Tanzania yashyize imara amatsiko abantu bamaze iminsi bibaza ubwenegihugu bw’abana ba Diamond na Zari kuko uyu mugore wo muri Uganda yatangaje ko bafite ubwa Afurika y’Epfo mu gihe benshi bumva ko ari abanya Tanzania kuko ariho bavukiye.

Sponsored Ad

Minisiteri Ishinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Tanzania yakuye urujijo ku kibazo cy’ubwenegihugu bw’abana babiri barimo Tiffah Dangote na Nillan Dangoteumuhanzi Diamond Platinumz yabyaranye na Zari Hassan.

Iyi minisiteri yasohoye itangazo rigira riti “Zari avuga ko aba bana bafite ubwenegihugu bwa Afurika y’Epfo kandi ni ukuri kubera ko aba muri iki gihugu. Ubwo rero abana bafite ubwenegihugu bwa nyina. Ariko kubera ko bafite se w’Umunya Tanzania [Diamond], banafite ubwenegihugu bwe.”

Nkuko ikinyamakuru Global Publisher kibitangaza, itegeko ryo muri Tanzania rivuga ko abana babyawe n’abadahuje ubweneguhugu bagira ubwenegihugu bubiri mu gihe bataruzuza imyaka 18 ariko iyo bayirengeje bafata ubw’igihugu bashaka.

Diamond yatandukaniye na Zari mu 2018,bapfuye impamvu zitandukanye zirimo no gucana inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa