skol
fortebet

Lionel Messi yabwiye umutoza mushya wa FC Barcelona inkuru itari nziza

Yanditswe: Friday 21, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa FC Barcelona,Lionel Messi,yagiranye ikiganiro cya mbere n’umutoza w’iyi kipe mushya Ronald Koeman amubwira ko amahirwe menshi ari uko ashobora gusohoka mu ikipe kurusha uko yayigumamo.

Sponsored Ad

Radio RAC1 yavuze ko uyu Messi yahagaritse igitaraganya ibiruhuko yarimo we n’umugore we kugira ngo ajye guhura n’umutoza Ronald Koeman.

Messi ngo yabwiye Ronald Koeman ko ashidikanya cyane ku hazaza he muri FC Barcelona ndetse adashaka kuguma muri iyi kipe kubera perezida wayo Josep Bartomeu.

RAC1 yavuze ko Messi yabwiye Koeman yibona hanze ya FC Barcelona kurusha uko yayigumamo.

Aya makuru yashyize Manchester City mu mwanya mwiza wo gusinyisha Messi cyane ko Pep Guardiola yavuze ko igihe cyose azumva ko Messi ashaka kuva muri iyi kipe azaba uwa mbere mu kumushaka.

Uyu rutahizamu w’imyaka 33 afite afite imbogamizi ikomeye kuko asigaje umwaka umwe w’amasezerano muri FC Barcelona kandi mu masezerano ye harimo ingingo ivuga ko umushaka azatanga miliyoni 700 z’amayero.

Umutoza mushya Koeman,yabwiye abanyamakuru ati “N’umukinnyi wa FC Barcelona.Aracyafite umwaka w’amasezerano.Sinzi niba nzashobora kumwumvisha kuguma mu ikipe.”

Koeman yavuze ko ashaka gukorana n’abakinnyi bifuza kuguma mu ikipe ariko perezida Josep Bartomeu yavuze ko Messi azasoreza umupira mu ikipe ya FC Barcelona.

Messi yagize ijoro ribi kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo banyagirwaga ibitego 8-2 na Bayern Munich muri ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions League.

Ikinyamakuru Esporte Interativo cyatangaje ko Messi yatangiye gushakira ahazaza ahandi ndetse yamaze kubwira ubuyobozi bw’iyi kipe ko ashaka kwigendera nyuma yo guha FC Barcelona ibyo yari afite byose.

Messi arifuza kuva muri FC Barcelona kubera ko nta gahunda ihamye yo kubaka ikipe ikomeye yahatanira ibikombe byose nkuko byari bimeze mu myaka mike ishize.

Mu myaka 3 ishize,FC Barcelona yasezerewe mu buryo bubabaje n’amakipe arimo AS Roma,Liverpool na Bayern Munich bituma Messi asaba impinduka zitigeze zikorwa.

Mu kwezi kwa Kamena,Messi yatangaje ko ikipe ya FC Barcelona iri ku rwego rwo hasi ndetse nta gikozwe izasezererwa na Napoli muri 1/16 cya Champions League gusa habaye gupfundikanya irakomeza,yerekeza mu irimbukiro muri ¼ cy’irangiza.

Amakuru avuga ko Messi amaze umwaka ahangana na perezida Josep Bartomeu wa FC Barcelona bapfa icyerekezo cy’ikipe.

Amakuru avuga ko Pep Guardiola yasabye ubuyobozi bwe kuzakora ibishoboka byose bagasinyisha Lionel Messi igihe azaba yemeye kuva muri FC Barcelona.

Iyi kipe izahangana na Inter Milan ku isinya ry’uyu kizigenza cyane ko uwahoze ari umuyobozi muri iyi kipe witwa Massimiliano Mirabelli yavuze ko gusinyisha Messi ari inzozi z’iyi kipe.

Messi umaze imyaka ye yose akinira ikipe ya FC Barcelona,afite amasezerano azarangira mu mpeshyi y’umwaka utaha gusa ikipe ishaka kumutwara yakwishyura miliyoni 635 z’amapawundi.


Messi n’umugore we bavuye mu biruhuko igitaraganya kugira ngo baganire na Koeman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa