skol
fortebet

Lionel Messi yahishuye agahinda gakomeye aterwa n’abafana ba Real Madrid

Yanditswe: Wednesday 18, Dec 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa mbere ku isi,Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona,yatangaje ko ababazwa n’ibyo abafana ba Real Madrid bakorera umutoza wabo w’umunyabigwi Zinedine Zidane.

Sponsored Ad

Messi yavuze ko yatunguwe no kuba abafana b’ikipe ya Real Madrid bahora banenga cyane umutoza Zinedine Zidane kandi yarabahesheje ibikombe 3 byikurikiranya bya UEFA Champions League.

Mbere y’uko Messi na FC Barcelona ye bakira Real Madrid mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 mu mukino wa El Clasico,yavuze ko abafana ba Real Madrid bamutangaza kubera ukuntu bahora bibasira umutoza Zidane kandi yarabahaye ibikombe byinshi mu gihe gito.

Yagize ati “Biratangaje,ariko twe tumaze igihe kinini muri ibi ndetse dukina mu makipe akomeye tuzi ko ari ibisanzwe.Abantu bibagirwa ibyo wakoze mu myaka ishize bakifuza ko wahora utwara ibikombe.

Zidane agaruka yari abizi neza ko ibikombe 3 bya Champions League yatwaye bitakibarwa ndetse ko abafana bazamusaba nk’ibyo yatwaye bwa mbere. Abatoza n’abakinnyi bakina mu makipe akomeye barabizi neza ko bagomba gukomeza kwitwara neza.”

Messi yagiriye inama Real Madrid yo gukina isatira FC Barcelona cyane ko ngo iraba ikinira hanze y’ikibuga cyayo.


Messi ababazwa nuko abafana ba Real Madrid bakinenga Zidane kandi yarabahaye UCL 3

Ibitekerezo

  • Nkurikije Amagambo y, Amessi Abantu Nibanyurwa nibyo Umutoza yabahaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa