skol
fortebet

Lionel Messi yakoreye igikorwa kidasanzwe umwana wiga umupira muri Dortmund

Yanditswe: Saturday 23, Nov 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Lionel Messi wa FC Barcelona uyoboye abandi ku isi,yakoreze igikorwa cyatumye benshi ku isi basesa urumeza ubwo yohererezaga impano y’isabukuru umwana witwa Youssoufa Moukoko wiga umupira muri Borussia Dortmund.

Sponsored Ad

Nubwo ari umukinnyi wa mbere ku isi,Lionel Messi abona umwanya wo kuzirikana abakiri bato ariyo mpamvu yoherereje Moukoko impano ku isabukuru ye.

Moukoko watunguwe na Messi ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 15,yamuhaye inkweto ndetse na cadre iriho ifoto ye afite umupira wa FC Barcelona.

Moukoko n’umwana muto wagaragaje impano idasanzwe mu mupira w’amaguru w’Ubudage ndetse benshi bemeza ko azaba umukinnyi ukomeye ku isi.

Kubera ubuhanga budasanzwe afite,Moukoko yashyizwe mu ikipe y’abatarengeje imyaka 17 ku myaka 12 ndetse buri munsi agenda atanga icyizere cy’ahazaza mu batoza be.

Youssoufa Moukoko afite impuzandengo yo gutsinda igitego mu minota 54 bituma akomeza kurebwa ijisho ryiza n’abatoza.

Uyu mwana ntiyahishe ko akunda Lionel Messi cyane ariyo mpamvu nawe yamuzirikanye ku isabukuru ye.

Uyu mwana akimara kubona iyi mpano ya Messi yahise agira ati " Mana we!!!Iyi n’impano iturutse ku mukinnyi mfata nk’icyitegererezo?.Wakoze cyane Messi.Nshimiye n’abanyifurije isabukuru nziza."


Moukoko nyuma yo kwakira impano ya Messi ku isabukuru ye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa