skol
fortebet

Lionel Messi yakuyeho agahigo Cristiano Ronaldo yari amaranye iminsi

Yanditswe: Wednesday 30, Oct 2019

Sponsored Ad

Nyuma yo gukuraho uduhigo dutandukanye muri La Liga,Lionel Messi yatangiye kwigaranzura uduhigo Cristiano Ronaldo yari afite aho yakuyeho agahigo ke k’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu makipe atari ay’ibihugu.

Sponsored Ad

Ibitego 2 Messi yaraye atsinze ikipe ya Valladolid muri La Liga byatumye aca agahigo ko kuba umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu ikipe itari iy’igihugu aho yagize ibitego 608 mu gihe Ronaldo we afite ibitego 606.

Ibi bitego 608 Messi yabitsinze mu mikino 695 mu gihe Cristiano Ronaldo afite 606 yatsinze mu mikino 813.Ibi bivuze ko Messi amurusha ibitego mu mikino mike kuko Ronaldo yabitsinze mu mikino myinshi cyane aho amurushaho imikino 118.

Messi ugifite imbaraga nyinshi ku myaka ye 32 ashobora kuzegukana Ballon d’Or ya 6 mu Ukuboza uyu mwaka kuko imibare y’ibitego akomeje gutsinda itangaje.

Messi yaraye yujuje inshuro 50 atsinda Coup franc mu mukino,kuko yaraye ayitsinze ikipe ya Valladolid, banyagiye ibitego 5-1 birimo 2 by’uyu mwami wa ruhago.

Nta kipe n’imwe ku isi irusha Lionel Messi kwinjiza coup franc mu myaka 5 ishize kuko amaze kwinjiza 20 mu gihe abakinnyi bose ba: Juventus bose ubateranyije bamaze kwinjiza 15, aba AS Roma 13,PSG 13 na Lyon 13.




Messi akomeje gushimangira ko ari umwami wa ruhago

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa