skol
fortebet

Lionel Messi yamaze guhitamo ikipe azakinira mu mwaka w’imikino utaha

Yanditswe: Sunday 18, Oct 2020

Sponsored Ad

Kapiteni wa FC Barcelona,Lionel Messi,yamaze gufata umwanzuro wo kuva mu muri iyi kipe akerekeza mu ikipe ya Manchester City aho yifuza kongera gukorana na Pep Guardiola.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko Lionel Messi yamaze gufata umwanzuro wo kuva muri FC Barcelona akerekeza mu ikipe ya Manchester City.

Uyu rutahizamu w’imyaka 33 yari hafi kuva muri FC Barcelona mu mezi 3 ashize ariko aza kwisubiraho kubera ko iyi kipe yanze kumurekura ku buntu kubera ko ngo atavuze ko azagenda muri Kamena uyu mwaka.

Ikinyamakuru The Mirror cyavuze ko ikipe ya FC Barcelona yamaze kuva ku izima ndetse ngo nta mbaraga ifite zo kumubuza kwigendera.

Iki kinyamakuru cyavuze ko Messi yamaze kubwira Barcelona ko iyifuzo cye ari ukongera gukorana na Pep Guardiola.

Amakuru aravuga ko umutoza Ronald Koeman yakoze ibishoboka byose ngo asabe Messi kongera umwaka umwe muri FC Barcelona ariko ngo yarabyanze.

Messi yarambiwe imiyoborere ya FC Barcelona by’umwihariko,perezida Josep Bartomeu,wanze ko yigendera avuga ko umushaka agomba kwishyura miliyoni 700 z’amayero.

Ubwo Suarez yari amaze kuva muri FC Barcelona mu buryo bugayitse,Messi yagize ati “Wari ukwiriye gusezererwa mu buryo bujyanye n’uwo uri we:Umwe mu bakinnyi b’ingenzi mu mateka y’ikipe.Umuntu wagejeje kuri byinshi ikipe ndetse nawe ku giti cyawe.Ntabwo wari ukwiriye kujugunywa hanze nkuko babikoze ariko kuri uru rwego nta kintu kikintangaza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa