skol
fortebet

Lionel Messi yashyikirijwe urukweto rwa zahabu rwa 6 nyuma yo guca agahigo ku mugabane w’Uburayi[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 16, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Lionel Messi, Kapiteni w’ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne, yashyikirijwe urukweto rwa zahabu rwa gatandatu kuri wa gatatatu nyuma yo kuyobora abatsinze ibitego byinshi ku mugabane w’Uburayi mu mwaka w’imikino ushize.

Sponsored Ad

Ni nyuma yo gutsinda ibitego 36 muri shampiyona ya Espagne, imbere ya Kylian Mabbe wa PSG na Fabio Quagliarella wa Sampdoria yo mu Butaliyani.

Messi yegukanye iki gihembo ku ncuro ya gatatu yikurikiranya, n’incuro ya gatandatu muri rusange imugira uwa mbere watwaye iki gihembo kurusha abandi ku isi.

Ubwo Messi yashyikirizwaga iki gihembo, yashimiye byimazeyo Jordi Alba na Luis Suarez bakinana, kubera uko aba bombi bamufashije mu mwaka w’imikino ushize.

Ati” Luis Suarez na Jordi Alba bari ahangaha, ni bo mpamvu ebyiri zikomeye zatumye nshobora kwakira iki gihembo. Iyo ntaza kugira bagenzi banjye, nta nakimwe nakabaye naratwaye. Iki ni igihembo cya buri wese, ni ishimwe kuri bagenzi banjye bose tubana mu rwambariro.”

Messi arasabwa gukora atikoresheje muri uyu mwaka w’imikino kugira ngo azongere kwegukana iki gihembo, dore ko atarongera kunyeganyeza incundura uko bikwiye kubera imvune za hato na hato yagiye agira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa