skol
fortebet

Lionel Messi yatangaje abakinnyi 6 umuhungu we akunda kuvuga cyane mu rugo

Yanditswe: Sunday 23, Feb 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu akaba na kapiteni wa FC Barcelona, Lionel Messi yatangaje ko umuhungu we Thiago akunda kuvuga abakinnyi 6mu biganiro bye mu rugo barimo na mukeba we bahora bahanganye Cristiano Ronaldo.

Sponsored Ad

Thiago w’imyaka 7 akunze kugaragara yaje kureba papa we ku kibuga Camp Nou ndetse akunda cyane umupira w’amaguru ariyo mpamvu akunze kugaruka ku bakinnyi batandukanye.

Lionel Messi yabwiye ikinyamakuru Mundo Deportivo ko uyu muhungu we w’imfura akunze kugaruka ku bakinnyi 6 biganjemo abo bakinana.

Yagize ati “Akunze kuvuga cyane kuri Luis Suarez dusanzwe dufitanye umubano mwiza, Antoine Griezmann na Arturo Vidal yakunze kuvuga kuva ku munsi wa mbere kubera umusatsi we.

Mu bakina hanze ya FC Barcelona,akunze kuvuga kuri Kylian Mbappe, Cristiano Ronaldo na Neymar.Thiago arabazi bose kandi akunze kubambazaho ibibazo.”

Thiago akina mu bana b’ikipe ya FC Barcelona ndetse abamubona bavuga ko atanga icyizere ko ashobora kuzasimbura se.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa