skol
fortebet

Lionel Messi yatangaje amakipe amuteye ubwoba cyane muri UEFA Champions League

Yanditswe: Friday 21, Feb 2020

Sponsored Ad

Kapiteni wa FC Barcelona,Lionel Messi wifuza guha iyi kipe igikombe cya UEFA Champions League yatangaje ko muri iki gikombe afitiye ubwoba amakipe ane akomeye arimo Liverpool, Juventus, Paris na Real Madrid.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wa mbere ku isi yabwiye abanyamakuru ko muri iri ruhanwa rigeze muri 1/8 harimo amakipe menshi akomeye ariko aya 4 yavuze ariyo ashobora kuzabangamira FC Barcelona akinira.

Yagize ati “Amakipe yose aragoye gukina nayo. Paris SG yagiye kwa Dortmund iratsindwa, Liverpool nayo itsindwa na Atletico.Ntekereza ko Liverpool, Juventus, Paris saint Germain na Real Madrid ariyo akomeye cyane uyu munsi.”

Mu kiganiro yahaye Mundo Deportivo,Messi yongeye gushimangira ko Real Madrid ifite abakinnyi bakomeye ariko yasubiye inyuma kubera kubura Cristiano Ronaldo buri mwaka wayitsindiraga ibitego 50.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa