skol
fortebet

Lionel Messi yatangaje icyo yakorera Cristiano Ronaldo baramutse bakinannye

Yanditswe: Saturday 22, Feb 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu akaba na kapiteni wa FC Barcelona, Lionel Messi,yatangaje ko aramutse ahuriye na mugenzi we bamaze imyaka irenga 10 bahanganira kuba aba mbere ku isi Cristiano Ronaldo yajya amuhereza imipira myinshi agatsinda ibitego.

Sponsored Ad

Messi ukunze gushimangira ko Cristiano Ronaldo ari umukinnyi w’igitangaza,yabwiye Mundo Deportivo ko baramutse bakinnye mu ikipe imwe iby’ubukeba yabishyira ku ruhande ahubwo akamuhereza imipira myinshi agatsinda.

Abajijwe niba yajya ahereza Cristiano Ronaldo imipira,Messi yagize ati “Ndatekereza ko igisubizo ari “Yego”.

Messi w’imyaka 32 yavuze ko nubwo Ronaldo afite imyaka 35 agifite ubuhanga budasanzwe ndetse ari rutahizamu w’akataraboneka.

Yagize ati “Ni ibisanzwe ko akomeza gutsinda.ni rutahizamu w’igitangaza [predatory striker].Akunda gutsinda ibitego kandi buri mukino wose azakina azatsinda ibitego.Afite ubuhanga budasanzwe kandi amahirwe make abonye ayabyaza umusaruro.”

Mu minsi ishize byaravuzwe ko aba bagabo bombi bashobora gukinana muri Juventus kuko ngo Messi atishimye muri FC Barcelona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa