skol
fortebet

Lionel Messi yatangaje ikintu cyamubabaje akigera mu ikipe ya mbere ya FC Barcelona

Yanditswe: Tuesday 26, Nov 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Lionel Messi,yatangaje ko akigera mu ikipe ya mbere ya FC Barcelona yakundaga cyane kabuhariwe Ronaldinho wamufashije kwisanga mu ikipe akiri umwana ariko ababazwa cyane nuko bahise batandukana badakinannye igihe kirekire.

Sponsored Ad

Messi yavuze ko agitangira mu ikipe ya mbere ya FC Barcelona,Ronaldinho ariwe muntu wa mbere wamwegereye amumenyereza ikipe ariko ngo nyuma y’igihe gito bahise batandukana badakinannye igihe kinini.

Ronaldinho wari ukunzwe cyane ku isi ndetse n’abafana ba FC Barcelona bamwemera,ngo yafashije cyane Lionel Messi kuburyo atazabyibagirwa ndetse ngo kugeza na nubu aracyababazwa nuko batakinannye igihe kinini.

Yagize ati “Ronaldinho yaramfashije cyane.Nageze mu ikipe nkuru mfite imyaka 16-17,hari abakinnyi b’ibihangange cyane.Yangiriye inama,anamfasha kwisanzura mu ikipe.Mu kibuga nahoraga nifuza kumureba ariko mbabazwa nuko tutakinannye igihe kirekire.”

Ronaldinho yakiniye FC Barcelona kuva mu mwaka wa 2003 kugeza 2008 ariko muri iyo myaka yose yabaye umukinnyi w’icyitegererezo aho yayihesheje La Liga 2 ndetse na Champions League.

Messi yageze mu ikipe ya mbere ya FC Barcelona afite imyaka 16 aho yatsinze igitego cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2004/2005 bakina n’ikipe ya Albacete.

Messi w’imyaka 32 amaze gutsindira FC Barcelona ibitego 612 ndetse na Ballon d’Or 5 gusa hari amakuru avuga ko n’iya 6 ariwe uzayihabwa.



Messi yavuze ko yababajwe no kuba atarakinannye igihe kinini na Ronaldinho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa