skol
fortebet

Lionel Messi yatangaje inama ikomeye Samuel Eto’o yamugiriye ikaba yaramufashije kuba igihangange

Yanditswe: Friday 27, Dec 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Lionel Messi uherutse kwegukana igihembo cya Ballon d’Or ya 6 yatangaje ko mu byamufashije kuba igihangange harimo inama ikomeye yagiriwe na rutahizamu bakinanaga Samuel Eto’o ukomoka muri Cameroon.

Sponsored Ad

Messi umaze gutsindira FC Barcelona ibitego amagana,yatangiye kuyikinira mu mwaka wa 2004 ariko yavuze ko atazibagirwa ikiganiro cya mbere yagiranye na rutahizamu Samuel Eto’o wari umwami muri uyu mwaka.

Messi yagize ati “Mpora nibuka Eto’o ambwira ati “Umunsi uzatangirira gutsinda ibitego,uzaba umukinnyi w’igihangange.Nawe yatangiye umupira ahusha ibitego byinshi kugeza umunsi yatsinze icya mbere,bitangira kwisuka.”

Messi yavuze ko kuba yaratsinze ibitego byinshi bigatuma abasha kuba umukinnyi uyoboye abandi mu bamaze gutsinda byinshi muri La Liga ari ikintu aha agaciro cyane.

Yagize ati “Kuba umukinnyi uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri La Liga n’ikintu cy’agaciro kuri njye.Ndatekereza ko ari kamwe mu duhigo twinshi twiza maze gukora.”

Messi ategereje kongera amasezerano mu ikipe ya FC Barcelona yakiniye yonyine mu buzima bwe bwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa