skol
fortebet

Lionel Messi yatoye Perezida wa FC Barcelona ku nshuro ye ya mbere

Yanditswe: Sunday 07, Mar 2021

Sponsored Ad

Benshi baracyibaza icyihishe inyuma yo kuba umunyabigwi akaba na kapiteni w’ikipe ya FC Barcelona,Lionel Messi,yemeye kwitabira amatora ya Perezida w’iyi kipe ku nshuro ye ya mbere mu myaka irenga 20 ayimazemo.

Sponsored Ad

Leo Messi niwe mukinnyi ukomeye kurusha abandi bose uzaba uri ku isoko mu mpeshyi y’uyu mwaka ariko yanze kwirengagiza gahunda z’ikipe ajya gutora Perezida muri 3 biyamamaza barimo Joan Laporta, Victor Font na Toni Freixa.

Ikigaragaza ko uku gutora kurimo ibanga nuko Messi nawe yashyize hanze amafoto ari gutora ndetse arangije ashyira hanze ifoto ari kumwe n’umwana we ku kibuga Camp Nou bonyine.Abaza gusesengura bagize icyo batoramo ndetse ubanza uyu ari umwanya wo guhakanira PSG na Manchester City zimwifuza ko umutima we uzakomeza kuba i Catalonia nihatorwa umuperezida yifuza.

Ikinyamakuru Marca kivuga ko Messi aribwo bwa mbere atoye perezida w’ikipe kuko mu minsi yashize ngo yahariraga abandi.

Nta kabuza ko Perezida uzatorwa azagira uruhare runini mu gutuma Messi aguma muri iyi kipe cyangwa se akayivamo cyane ko amasezerano ye azarangira mu kwezi kwa 6 ndetse yanze kongera andi hakiri kare.

Ahagana saa 11:45 CET zo kuri iki cyumweru,nibwo Lionel Messi yasesekaye ku kibuga Camp Nou ari kumwe n’umwana we mukuru Thiago atora Perezida arangije aragenda.

Bamwe mu bakunzi b’ikipe ndetse n’abayobozi bayo bari hafi aho ndetse bamuha amashyi y’urufaya aho bamwe baririmbye bamusaba kuguma mu ikipe.

Abandi bakinnyi batoye barimo Sergio Busquets , Riqui Puig , Sergi Roberto na Jordi Alba.

Abandi bazwi mu ikipe batoye barimo Sandro Rosell wayoboye ikipe n’uwahoze ari umuyobozi wa Catalonia,Artur Mas.

Laporta niwe uhabwa amahirwe menshi yo gusimbura uwari Perezida Josep Maria Bartomeu weguye mu minsi ishize kubera kunanirwa inshingano.

Laporta arajwe ishinga no gushakira iyi kipe amafaranga agera kuri miliyari n’igice z’amayero kuko yakennye ikaba itabasha kugura abakinnyi bakomeye.

Aya mafaranga ngo azaturuka mu madeni ndetse arashaka gukora ibishoboka byose agashaka uko yakongera umusaruro w’ikipe yaba mu kwinjiza amafaranga no gutwara ibikombe cyane ko yibukwa cyane ubwo yubakaga Barcelona yari ikomeye cyane mu gihe cya Pep Guardiola.

Kimwe n’abandi bakandida,Laporta nawe arashaka kugumisha Messi muri FC Barcelona.




Messi yatoye perezida unyuze umutima we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa