skol
fortebet

Lionel Messi yatutse umutoza Tite bibabaza cyane abakinnyi ba Brazil

Yanditswe: Saturday 16, Nov 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Argentina na FC Barcelona,Lionel Messi w’imyaka 32 n’umutoza wa Brazil,Tite, w’imyaka 58, bateranye amagambo mu mukino wa gicuti waraye uhuje Argentina na Brazil,uyu rutahizamu ahita abwira uyu musaza ngo “funga umunwa.”

Sponsored Ad

Muri uyu mukino wabereye muri Saudi Arabia,ukarangira Argentina itsinze Brazil 1-0,wavuzwe cyane mu binyamakuru kubera ko Argentina yihimuye kuri Brazil yayisezereye muri Copa America iheruka iyitsinze ibitego 2-0 ndetse n’uku guterana amagambo kwaba bombi.

Umutoza Tite yavuze ko yarimo abwira umusifuzi ko atishimiye imisifurire ari gukorerwa mu gice cya mbere hanyuma Lionel Messi araza batangira guterana amagambo aho byarangiye uyu munya Argentina amubwiye ngo “Funga umunwa.”

Tite yagize ati “Nari ndi kuburanya umusifuzi musaba guha Messi ikarita y’umuhondo kubera ikosa yari akoze ariko yambwiye ngo mfunge umunwa nanjye ndamubwira ngo nafunge uwe.”

Thiago Silva yibasiye Messi wubahutse umutoza wabo batangana akamutuka.Benshi mu bakinnyi ba Brazil bababajwe n’aka gasuzuguro Messi yasuzuguye umutoza wabo.

Yagize ati “Biragoye,buri gihe tuvuga uburere ariko umwe mu bakinnyi bakundwa cyane ku isi yabwiye umutoza ngo nafunge umunwa.Uko ubukeba bwaba bungana kose,uburere bugomba kuza imbere.”

Messi niwe watsinze iki gitego kimwe cyabonetse muri uyu mukino kuri penaliti.Messi yagarutse muri Argentina nyuma y’imikino 4 yari yahagaritswe kubera gutuka abasifuzi muri Copa America ngo barya ruswa.

Gutsinda kwa Argentina imbere ya Brazil kwarushijeho gushimangira ubudahangarwa bwayo kuko imaze imikino 6 itsinda.Iki nicyo gihe kirekire imaze idatsindwa kuva muri 2016.


Ibitekerezo

  • Impamvu asuzugura abantu nuko ari umukire (millionaire).Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

    Njyewe nangazwa cyane nimico nimyitwarire yuyu mukinnyi mukibuga atanga urugero ariko kuri displine bisa naho ataciye mubiganza bya ababyeyi kuko ibi subwa mbere bimugaragaraho

    Lionel Messi Akwiye Igihano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa