Kigali

Lionel Messi yibasiwe nyuma yo kongera kugaragara agiye kurwana n’umukinnyi ukiri muto

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 January 2020 Yasuwe: 4966

Rutahizamu Lionel Messi yagaragaje uburakari bukomeye mu mukino ikipe ye ya FC Barcelona yatsinzwemo na Atletico Madrid ibitego 3-2 bituma ashwana na bagenzi be ndetse yagaragaye hagati mu mukino agiye kurwana n’umwana muto w’imyaka 19,Joao Felix.



Muri uyu mukino wa ½ cya Super Cup waraye ubereye muri Saudi Arabia,Messi yagaragaye ari gushondana na Joao Felix birangira bagenzi babo babatandukanyije dore ko bari batangiye gukubitana imitwe.

Felix yateranye amagambo Messi ubwo binjiraga mu rwambariro igice cya mbere kirangiye,ararakara niko gushaka kurwana nawe gusa bagenzi babo bari hafi barabatandukanya.

Gerrard Pique n’abandi bakinnyi bahise bahagera ariko Luis Suarez atura umujinya uyu mwana w’imyaka 19 wiyemeje guhangana n’umunyabigwi Messi.



Mu mwaka ushize nabwo Messi yagaragaye agiye kurwana n’umukinnyi Sergio Reguillon w’imyaka 22 wakinaga muri Real Madrid.

Benshi mu bakunzi ba ruhago bibasiye Messi kubera ukuntu asigaye akunda gushaka kurwana n’abakinnyi bakiri bato ndetse bataragira ubunararibonye mu mupira.

Amakuru avuga ko Messi nyuma y’umukino yatonganyije bagenzi be bakinana abahora ko bitwaye nabi mu minota 10 ya nyuma y’umukino bagatsindwamo ibitego 2 byose.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Lionel Messi yatangaje umukinnyi wa Chelsea aha amahirwe yo kuzayobora isi...

Umukinnyi wa mbere ku isi mu mupira w’amaguru,Lionel Messi yatangaje ko mu...
31 March 2020 Yasuwe: 3510 0

Rutahizamu w’umunyarwanda yatanze ubuhamya bw’ukuntu yakoreshaga...

Rutahizamu w’umunyarwanda wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda ari mo...
30 March 2020 Yasuwe: 8305 0

Karim Benzema yibasiye cyane Olivier Giroud bakinannye mu ikipe...

Rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yibasiye cyane mugenzi we bavuka mu...
30 March 2020 Yasuwe: 3190 0

Rutanga Eric yatangaje impamvu akunze gutsinda ibitego byo mu minota ya...

Umukinnyi akaba na kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric, yatangaje ko...
30 March 2020 Yasuwe: 2769 0

Bamwe mu bakinnyi ba FC Barcelona ntibumva ibyo gukatwa 70% by’umushahara...

Kuwa Kane w’iki cyumweru,abakinnyi bose b’ikipe ya FC Barcelona babwiwe ko...
29 March 2020 Yasuwe: 1807 0

Abakinnyi ba Juventus n’umutoza Maurizio Sarri bemeye kumara amezi 4...

Abakinnyi b’ikipe ya Juventus n’umutoza wabo Maurizio Sarri bemeye ko...
29 March 2020 Yasuwe: 723 0