skol
fortebet

Lionel Messi yinjiye mu nkubiri yo kugarura Neymar Jr mu ikipe ya FC Barcelona

Yanditswe: Wednesday 14, Aug 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa FC Barcelona,Lionel Messi,yabonye ko iyi kipe ye itashobora kurwana intambara yo kugarura Neymar Jr yonyine, niko gutangira guhamagara uyu musore amusaba kwima amatwi mukeba Real Madrid akigarukira mu rugo.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byo mu gihugu cya Espagne byatangaje ko Lionel messi amaze iminsi myinshi ahamagara Neymar Jr buri gihe amusaba ko yagaruka muri FC Barcelona yamwubakiye izina I Burayi nyuma yop kumukura muri Santos.

Nyuma yo kumenya ko perezida wa Real Madrid, Florentino Perez,yiyemeje kugura Neymar Jr nyuma yo kunanirwa kuzana Paul Pogba,kabuhariwe Lionel Messi yahamagaye uyu munya Brazil amubwira ko bakeneye ko yagaruka muri FC Barcelona bakongera gukora inyabutatu ikomeye yamamaye cyane yiswe “MSN”.

Fc Barcelona yongeye kubwira PSG ko ishaka kubaha miliyoni 93 z’amapawundi ikongeraho abakinnyi babiri barimo Coutinho na Ivan Rakitic kugira ngo ibahe uyu munya Brazil.

Ikinyamakuru Marca cyavuze ko Messi atagisinzira,asigaye ahamagara Neymar Jr amanywa nijoro kugira ngo agaruke amufashe kwegukana UEFA Champions League.

Ikipe ya PSG ntiyifuza kugurisha Neymar Jr mu ikipe ya FC Barcelona ahubwo itegereje ko Real Madrid yaza ikamutwara nubwo we atayishaka.



Messi arifuza ko Neymar Jr yagaruka muri FC Barcelona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa