skol
fortebet

Luka Modric yahishuye uko Mourinho yari agiye kurwanira na Cristiano Ronaldo mu rwambariro

Yanditswe: Saturday 06, Jun 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Real Madrid yatangaje ko muri 2013 mugenzi we Cristiano Ronaldo n’uwari umutoza wabo Jose Mourinho bari bagiye gufatana mu mashati bapfa ko uyu mutoza yanenze Ronaldo.

Sponsored Ad

Modric yavuze ko kizigenza Cristiano Ronaldo na Jose Mourinho bari bagiye kurwanira mu rwambariro nyuma y’aho uyu mutoza yatutse uyu rutahizamu amuziza ko atagiye gufasha ubwugarizi.

Modric waguzwe na Mourinho mu mpeshyi yo muri 2012,yavuze ko muri 2013,Jose Mourinho yatutse cyane Cristiano Ronaldo amuziza ko ngo atakurikiye umukinnyi bari barenguriye umupira ngo awumwake birakaza cyane uyu rutahizamu niko gushaka gufatana na Mourinho mu rwambariro.

Modric yanditse mu gitabo cye My Game ati “Natunguwe cyane n’ukuntu Mourinho yitwaye.Twari twatsinze ibitego 2-0 mu mukino wa Copa del Rey.Ronaldo yanze kwiruka ku mukinnyi bari barenguriye umupira bituma Jose amurakarira cyane.

Bombi bashwaniye kenshi mu kibuga.Ubwo bombi bari bagarutse mu rwambariro igice cya mbere kirangiye,nabonye Cristiano Ronaldo yarakaye cyane hafi no kurira.Yahise avuga ati “Nakoze ibishoboka byose ariko akomeza kunenga.

Mourinho yahise yinjira mu rwambariro atangira kunenga Cristiano ko hari inshingano yirengagije mu mukino.Bahise bose bashyuha mu mutwe bashaka kurwana nuko habaye ubutabazi bw’abakinnyi,intambara iba yararose.

Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey ariko ntiyabasha gutwara igikombe kuko yatsinzwe na Atletico Madrid ibitego 2-1.

Mu myaka 3 Mourinho yamaze muri Real Madrid,yagerageje gutwara ibikombe byo mu rugo ariko I Burayi haramuzengereje kubera ubukaka bwa FC Barcelona na Bayern Munich zari ku rwego rwo hejuru muri 2012 na 2013.

Nyuma yo kwirukanwa kwa Mourinho,haje Carlo Ancelotti wahesheje Real Madrid UEFA Champions League 2014 nyuma gato haza Zidane watwaye 4 zikurikiranya hagati ya 2016 -2018.

Mu gihe cy’imyaka 3 Mourinho yamaze atoza Madrid,Cristiano Ronaldo yatsinze ibitego 168 mu mikino 164 yakinnye.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa