skol
fortebet

Manchester United yahaye itegeko rikomeye abakinnyi bayo mbere y’uko bakora imyitozo

Yanditswe: Thursday 30, Apr 2020

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Manchester United bwasabye abakinnyi bayo kwitegura kugaruka mu myitozo tariki ya 18 Mata uyu mwaka,ndetse no kwimesera imyenda yabo y’akazi aho gutegereza ko bazabikorerwa.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko Premier League izasubukurwa tariki ya 08 Kamena uyu mwaka ariko ngo amakipe yose agomba kuba amaze ibyumweru 3 akora imyitozo.

Abayobozi b’iyi shampiyona y’Ubwongereza banze kuyisubika ariyo mpamvu amakipe amwe arimo Arsenal yatangiye imyitozo gusa hubahirijwe intera hagati y’umuntu n’undi.

Abakinnyi ba Manchester United bategetswe kujya bizana ku kibuga cy’imyitozo cya Carrington,bakorere imyitozo mu matsinda mato mato hanyuma bahite bataha bakarabire mu ngo zabo banimesere imyenda.

Impamvu aba bakinnyi bagomba kwimesera imyenda n’uko imashini zafashaga mu gufura imyenda muri iyi kipe zidahari muri iyi minsi nkuko Dailymail ibitangaza.

Mu minsi ishize ikipe ya Manchester United yaganiriye n’andi makipe yo muri Premier League kugira ngo bafatire hamwe itariki bazagarukira mu myitozo,yemeza ko yo izatangira kuwa 18 Gicurasi 2020.

Iyi kipe yahise imenyesha abakinnyi bayo bose bari hanze y’Ubwongereza kugaruka ku kazi bitarenze kuwa 04 Gicurasi kugira ngo batangire kwitegura imikino.

Amakuru dukesha Dailymail avuga ko abategura Premier League ngo biyemeje ko iyi shampiyona itangira ndetse ngo niyo haboneka umukinnyi wanduye Coronavirus iri gukinwa ntibizayibuza gukomeza.

Umuyobozi wa United, Ed Woodward yagize ati “Ni byiza kongera gukina umupira w’amaguru tukarangiza umwaka w’imikino,igihe cyose dufite umutekano.Turabona ibindi bihugu biri gutera intambwe nziza muri iki cyerekezo urugero nk’Ubudage.”

Abaganga b’amakipe yo mu gihugu cy’Ubwongereza bafitanye inama kuri uyu wa Gatanu aho bazarebera hamwe ibijyanye n’uko imikino yagaruka ndetse n’uburyo bwo kwirinda iki cyorezo aho bivugwa ko abakinnyi bazajya bambara udupfukamunwa mu myitozo.

Aba baganga ngo biteguye kwemera umwanzuro wo gukomeza shampiyona mpaka irangiye kabone nubwo hazaboneka abakinnyi banduye iki cyorezo.

Aba baganga bavuga ko bazasaba amakipe niba yakwemera ko igihe habonetse umukinnyi wanduye Coronavirus bajya bamushyira hanze nk’uwavunitse imikino igakomeza.

Mu minsi ya mbere y’imyitozo,abakinnyi bazajya bakorera mu matsinda y’abantu batarenze 5 ndetse abakinnyi n’abakozi b’ikipe bazajya bapimwa kabiri mu cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa