skol
fortebet

Manchester United yarekuye abakinnyi 9 barimo n’Umurundi wavuzwe cyane

Yanditswe: Thursday 25, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United yafashe umwanzuro wo kurekura abakinnyi bayo 9 biganjemo ab’amazina atazwi uretse uwitwa Cameron Borthwick-Jackson wakinaga mu bwugarizi,wazamuwe n’umutoza Louis Van Gaal n’Umurundi Largie Ramadhan.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane nyuma ya saa sita nibwo Manchester United yashyize hanze urutonde rw’aba bakinnyi yarekuye gusa ntabwo harimo abo mu ikipe ya mbere nkuko byari byitezwe.

Abakinnyi barekuwe barimo Borthwick-Jackson, Aidan Barlow, Alex Fojticek, Ethan Hamilton, Dion McGhee, Demetri Mitchell, Kieran O’Hara, Largie Ramazani na George Tanner.

United ikimara gushyira hanze uru rutonde yagize iti “Turashaka gushimira abagiye umusanzu batanze mu gihe cyose bamaze mu ikipe kandi turabifuriza amahirwe masa mu gihe kizaza.”

Aba bakinnyi barekuwe bahawe amahirwe yo kuzaza kwitoreza ku kibuga cya Carrington mu gihe cyo kwitegura shampiyona itaha ubwo bazaba banashaka amakipe.

Ibi bizabafasha kuguma ku rwego rwiza ndetse no kuba babona amakipe yandi abakira.Iyi kipe yahishuye kandi ko abakinnyi bose bari munsi y’imyaka 18 bazagumana nayo.

Mu mwaka w’imikino 2020/21 United izaba ifite abakiri bato 202.

Borthwick-Jackson w’imyaka 23 yageze muri United muri 2003 hanyuma akina umukino we wa mbere mu ikipe nkuru muri 2015 bakina na West Brom.

Umurundi Largie Ramazani yageze muri Manchester United muri Nyakanga 2017 afite imyaka 16, asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Ibinyamakuru bikomeye ku mugabane w’I Burayi byavuze ko uyu musore, afite inkomoko mu gihugu cy’Uburundi, ndetse akaba ari naho yavukiye,hanyuma ajya mu gihugu cy’Ububiligi.

Largie Ramazani akaba ari rutahizamu watangiye gukina umupira w’amaguru afite imyaka icumi. Kugeza ku myaka 13 yari mu ikipe ya Anderlecht, akomereza mu gihugu cy’ubwongereza muri Charlton Athletics, ari naho yavuye yerekeza I Manchester.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa