Kigali
startimes

Manchester United yasinyishije Rutahizamu ukiri muto ufite inkomoko mu Rwanda[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 16 February 2019 Yasuwe: 5246

Manchester United iri ku mwanya wa 4 muri shampiyona y’ubwongereza ikanaba ikipe ifite amateka akomeye ku Isi, yasinyishije rutahizamu ukiri muto uvuka ku babyeyi b’Abanyarwanda imukuye mu bufaransa.



Uyu musore ni Noam Emeran wakiniraga ikipe ya Amiens mu gihugu cy’u Bufaransa. Se umubyara yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi.

Emeran w’imyaka 16 y’amavuko, yari amaze igihe yifuzwa n’andi makipe akomeye ku mugabane w’u Burayi nka Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Juventus yo mu Butaliyani ariko Man Utd niyo ibashije kumwegukana.

Noam Emeran afite inkomoko mu Rwanda, yavukiye i Paray le Monial mu Bufaransa mu 2002, kuri Fritz Emeran wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na nyina ni w’umunyarwandakazi.

Icyakora ibinyamakuru by’i burayi byanditse ku igurwa rye, ntibivuga ko ari umunyarwanda, banditse ko ari umufaransa

Yatangiye impano ye yo gukina umupira w’amaguru akinira ikipe y’abato ya FC Brussels mu Bubiligi, yerekeza muri L’Entente Sannois Saint-Gratie iri mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa, ahava ajya muri Amiens iri mu cyiciro cya mbere.

Mu mpera z’umwaka ushize, yakiniye Amiens y’abatarengeje imyaka 19 muri Gambardella Cup, atsinda ibitego bitatu mu mukino bahuyemo na Quevilly.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Maicon

    ESE nkawe wanditse inkuru nkiyi wagiye usobanura iyo uvugango ise umubyara numunyarwanda yanakiniye ikipe y’iguhugu amavubi yitwande ?

    February 2019

Inzindi nkuru

Gasogi United yasinyishije Cassa Mbungo na Kirasa Alain batozaga Rayon...

Ikipe ya Gasogi United yamaze gusinyisha Cassa Mbungo Andre na Kirasa Alain...
3 July 2020 Yasuwe: 623 0

Robertinho yahakanye amakuru yo kwerekeza muri Gasogi United

Umunya Brazil Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho amaze...
3 July 2020 Yasuwe: 696 0

FERWAFA yateguje Rayon Sports ko ishobora kuzafatirwa ibihano nyuma y’amezi...

Mu nyandiko yo kuri uyu wa Kane tariki 2 Nyakanga 2020, akanama gashinzwe...
3 July 2020 Yasuwe: 1118 0

Guardiola yaneguye bikomeye Liverpool nyuma yo kuyiha isomo rya...

Ibirori byo kwishimira igikombe kuri Liverpool byahungabanyijwe n’akaga...
3 July 2020 Yasuwe: 1151 0

Kwizera Olivier yahaye amasaha 48 Gasogi United ngo imwishyure miliyoni 99...

Umunyezamu Kwizera Olivier yandikiye ikipe ya Gasogi United yahoze akinira,...
2 July 2020 Yasuwe: 1848 1

UPDATE: Umutoza Guy Bukasa yerekeje muri Rayon Sports yakubye umushahara...

Uwari umutoza wa Gasogi United witwa Guy Bukasa,yamaze gusinyira ikipe ya...
2 July 2020 Yasuwe: 1967 0