skol
fortebet

Manishimwe Djabel n’umufasha we bibarutse umwana w’umuhungu

Yanditswe: Sunday 03, Nov 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Manishimwe Djabel ukinira APR FC n’umufasha we Niyitunganye Kawthar baraye bibarutse umwana w’umuhungu nyuma yo kurushinga kuwa 26 Mutarama 2019.

Sponsored Ad

Manishimwe Djabel warushinze agikina mu ikipe ya Rayon Sports,yashyingiranywe na Niyitunganye bari bamaze imyaka 4 bakundana mu bukwe bwabereye ahitwa ‘Pégase Resort Inn’.

Manishimwe yavutse tariki 10 Gicurasi 1997,yazamukiye mu ikipe y’isonga,ayivamo yerekeza muri Rayon Sports yamazemo imyaka isaga 4 hanyuma yerekeza muri APR FC ari gukinira ubu.

Ku wa 15 Mutarama 2019 nibwo Manishimwe na Niyitunganye basezeranye imbere y’amategeko mu gihe ku wa 26 habayeho gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana.

Djabel amaze gutsindira APR FC igitego 1 yatsinze Bugesera FC muri shampiyona y’uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa