skol
fortebet

Manzi Thierry na Sefu bashobora kutazakina umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports

Yanditswe: Sunday 15, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umutoza wa APR FC, Umunya-Maroc Adil Erradi Mohamed, yavuze ko ashobora gukina umukino wa Rayon Sports uzaba ku wa Gatandatu utaha, adafite abakinnyi babiri agenderaho, Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu, bavunitse.

Sponsored Ad

Ibi uyu mutoza yabitangaje ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’umukino APR FC yari imaze gutsindamo Heroes FC igitego 1-0.

Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry ukina mu mutima wa ba myugariro na Niyonzima Olivier Sefu ukina mu kibuga hagati, imbere ya ba myugariro, bombi bageze muri iyi kipe y’ingabo mu mpeshyi, bavuye muri Rayon Sports.

Adil Erradi yemeje ko impamvu aba bakinnyi bamaze iminsi badakina atari ukubaruhutsa nk’uko abenshi babigarukaho, ahubwo ari uko barwaye ndetse bafite amahirwe make yo gukina umukino wa Rayon Sports usoza imikino ibanza, uzaba ku wa Gatandatu utaha.

Ati "Muri iyi mikino ibanza twagerageje guhindura ikipe kugira ngo buri wese akine nk’uko mwabibonye n’abakina mu ikipe y’abato barakinnye kandi ni byiza ku ikipe. Ntekereza ko abakinnyi bose, baba abato, abamaze kumenyera n’abari mpuzamahanga bose batekereza ku mukino utaha uzaduhuza na Rayon Sports.’’

"Ndi kuwutegura, buri wese agomba gukina. Manzi nibwo akiva mu mvune, tuzabireba mu cyumweru hagati uko ameze, na Sefu yaravunitse. Amahirwe y’uko bakina kuri Rayon Sports ni 45%, ni yo mpamvu nashyizemo Placide. Nibaba bameze neza bazakina.’’

Mu mikino itatu iheruka, APR FC yahuye na Gicumbi, Gasogi United na Heroes FC. Abenshi basanga aba bakinnyi barabikiwe umukino wa Rayon Sports kugira ngo hirindwe ko bagira ikindi kibazo cyangwa bakabona amakarita yatuma basiba uwo mukino.

Abandi bakinnyi ba APR FC batakoreshejwe ku mukino wa Heroes FC ni Byiringiro Lague wabanje ku ntebe y’abasimbura, Omborenga Fitina na Bukuru Christophe (wavuye muri Rayon Sports), batari mu bakinnyi 18.

Imanishimwe Emmanuel wari umaze hafi ukwezi adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’u Rwanda na Cameroun tariki ya 17 z’ukwezi gushize, yinjiye mu kibuga ku munota wa 34, asimbuye Nshimiyimana Yunussu wavunitse.

APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 34, irusha amanota atandatu Rayon Sports ya kabiri, yo ihura na Mukura Victory Sports kuri iki Cyumweru.

Ibitekerezo

  • iyo ni mind game men, nibaze Salupong abasezereho Yannick abakire. apr baragirango bazabone ibyo bitwaza.

    iyo ni mind game men, nibaze Salupong abasezereho Yannick abakire. apr baragirango bazabone ibyo bitwaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa