Kigali
dnd

Maria Sharapova ukundwa na benshi ku isi mu mukino wa Tennis ari mu Rwanda

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 November 2019 Yasuwe: 1533

Umurusiyakazi ukina umukino wa Tennis,Maria Sharapova,ari mu biruhuko mu Rwanda aho yaje gusura ibyiza nyaburaga bitatsi igihugu birimo Pariki y’ibirunga irimo inyamaswa zitandukanye zirimo n’ingagi.



Maria Sharapova w’imyaka 32,usanzwe akundwa na benshi biganjemo abagabo n’umukinnyi w’icyamamare mu mukino wa Tennis kuko yayitwayemo ibikombe bikomeye [Grand slams] 5 ndetse niwe Murusiyakazi wabashije gutwara ibi bikombe bikomeye muri Tennis.Grand Slams zose uko ari 4 zikinwa buri mwaka Sharapova yarazitwaye by’umwihariko Roland Garros yatwaye kabiri.

Maria Sharapova watangiye gukina Tennis nk’uwabigize umwuga guhera muri 2001, ari mu Rwanda aho amaze iminsi ibiri ari mu biruhuko atembere mu Kinigi anasura Pariki y’Ibirunga.

Maria usanzwe atuye muri USA,yamaze ibyumweru 21 ari nimero ya mbere ku isi gusa ubu ari ku mwanya wa 131 ku isi kubera ahanini guhagarikwa amezi 15 adakina bitewe no gufatwa yarakoresheje imiti yongera imbaraga muri Australian Open ya 2016.

Sharapova uzamara mu Rwanda icyumweru,ari mu ngendo zitandukanye zo gusura Afurika aho yaherukaga mu gihugu cya Botswana.

Abakobwa bakina Tennis bakomeje kwitabira gusura Afurika kuko n’uwitwa Garbine Muguruza ukomoka muri Espagne ari mu biruhuko muri Tanzania.

Nyuma yo kuva mu bihano muri 2017,Sharapova ntiyongeye kuba umukinnyi ukanganye muri Tennis kuko asigaye atsindwa byoroshye n’abana bari kuzamuka neza muri uyu mukino barimo Simona Halep na Naomi Osaka.







Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mohamed Salah yishongoye kuri Manchester United yabatesheje...

Umunya Misiri Mohamed Salah ukina mu ikipe ya Liverpool yavuze ko ikipe ya...
19 January 2020 Yasuwe: 1692 0

APR FC y’abakinnyi 10 yananiwe gutsinda Etincelles FC bifasha Rayon Sports...

Igitego cya Etincelles FC ku munota wa nyuma cyatumye abafana n’abakinnyi ba...
18 January 2020 Yasuwe: 3346 0

Sefu yahishuye abatoza 3 adashobora kwibagirwa kandi azahora ashimira mu...

Niyonzima Olivier Sefu ukinira APR FC,avuga ko kuva yatangira ruhago hari...
18 January 2020 Yasuwe: 3757 0

Ally Niyonzima yahishuye impamvu yahisemo gusinyira ikipe ya Rayon Sports...

Umukinnyi wohagati mu kibuga Ally Niyonzima wari usanzwe akina muri Oman,...
17 January 2020 Yasuwe: 3317 0

Xavi yavuze impamvu yanze gutoza ikipe ya FC Barcelona

Umunyabigwi Xavi Hernandez wakiniye igihe kinini FC Barcelona akayihesha...
17 January 2020 Yasuwe: 3252 0

Cristiano Ronaldo yafashwe nk’umuhanuzi kubera ibyo yabwiye mugenzi we...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo,aravugwaho kuba yarafashe umwanya...
17 January 2020 Yasuwe: 7014 0