skol
fortebet

Mashami yatoranyije abakinnyi 20 azifashisha mu mukino ubanza wa Seychelles

Yanditswe: Monday 02, Sep 2019

Sponsored Ad

Mashami Vincent yamaze gutangaza abakinnyi 20 azifashisha ku mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi azakina na Seychelles,hanamenyekana 5yakuye mu rutonde rw’abakinnyi 25 yari yahamagaye.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo uyu mutoza w’ikipe y’igihugu yahamagaye abakinnyi 25 azifashisha muri uyu mukino aho yatoranyijemo 20 bazamufasha mu mukino ubanza wa Seychelles 5 barasigara.

Mu bakinnyi 5 yasize harimo Manishimwe Djabel, Buteera Andrew, Mico Justin na Iradukunda Eric, biyongera kuri Nirisarike Salomon utaritabiriye ubutumire kubera ko yiteguraga kwerekeza mu ikipe ye nshya yitwa FC Pyunik yo muri Armenia.

Uyu munsi saa 01:45’ z’ijoro nibwo Amavubi arerekeza muri Seychelles gukina umukino ubanza uteganyijwe tariki ya 5 Kanama 2019 mu gihe uwo kwishyura uzaba tariki ya 10 Kanama 2019 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.Jacques Tuyisenge ukina muri Angola azahurira na bagenzi be muri Seychelles.

Abakinnyi 20 Mashami ajyana muri Seychelles

Abanyezamu: Rwabugiri Umar, Kimenyi Yves na Ndayishimiye Eric Bakame

Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul, Emery Bayisenge, Manzi Thierry, Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel na Rutanga Eric

Abakina hagati: Muhire Kevin, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Sefu, Bizimana Djihad, Niyonzima Haruna na Iranzi Jean Claude

Ba rutahizamu: Kagere Meddie, Tuyisenge Jacques, Sibomana Patrick, Hakizimana Muhadjiri na Sugira Ernest.

Ibitekerezo

  • Abasore bacu tubarinyuma nabo nibatange ibyo bafite bagire aho bageta

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa