skol
fortebet

Mason Greenwood yongeye kuvugwaho imyitwarire igayitse mu ikipe ya Manchester United

Yanditswe: Wednesday 21, Oct 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu Mason Greenwood wa Manchester United yongeye kuvugwa cyane mu binyamakuru byo mu Bwongereza kubera imyitwarire mibi ikomeje kumurangwaho yababaje abayobozi b’iyi kipe ye ikomeye.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho mu minsi ishize yirukanwe mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza we na mugenzi we Phil Foden kubera kwinjira muri hoteli iyi kipe yari icumbitsemo abakobwa bo gusambanya mu ibanga,kuri ubu ngo asigaye agera mu myitozo yakererewe cyane.

Uyu mwana w’imyaka 19 akomeje gusaza abayobozi b’ikipe ya Manchester United kubera kugera mu myitozo akererewe cyane binakekwa ko ariyo mpamvu yakuwe mu ikipe yakinnye na Newcastle ndetse na PSG.

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko atakuye uyu mukinnyi mu ikipe kubera imyitwarire mibi ahubwo ngo ari ukubera ko atari ameze neza gusa ibinyamakuru byo mu Bwongereza byo bivuga ko uyu musore adashobotse.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko Greenwood atameze neza ku buryo yakina gusa hari amafoto yagaragaye ari mu kabyiniro.

Ku mugoroba umutoza Ole yabajijwe ku mvune y’uyu musore muto agira ati “Ntabwo nagaragaza ibijyanye n’abaganga gusa ntitwabashije kuba hamwe nawe.Twizere ko mu mpera z’icyumweru azaba ameze neza.”

Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko uyu musore afite ingeso yo gukererwa imyitozo ari nayo mpamvu ishobora kuba yatumye akurwa mu ikipe ya mbere ya Manchester United.

United yanze kugira icyo ivuga kuri uyu mukinnyi gusa biravugwa ko Ole Gunnar Solskjaer yamuhimbiye imvune kugira ngo atamuteza itangazamakuru cyane ko ngo imyitwarire ye imeze nabi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa