skol
fortebet

Maurizio Sarri yafashe umwanzuro utangaje nyuma yo gutsindwa na Cagliari

Yanditswe: Thursday 30, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Juventus,Maurizio Sarri yatanze urwitwazo rukomeye ko abapanze gahunda ya shampiyona bamuhemukiye kuko bacucitse imikino bikagora cyane abakinnyi ariyo mpamvu ku mukino w’umunsi wa nyuma azakinisha ikipe y’abatarengeje imyaka 23.

Sponsored Ad

Juventus iheruka kwegukana igikombe cya 09 cya Serie A yikurikiranya,yaraye itsinzwe na Cagliari ibitego 2-0 bituma Sarri yemeza ko kuwa Gatandatu ubwo hazaba hakinwa umunsi wa nyuma wa Shampiyona bakina na AS Roma azakinisha ikipe y’abatarengeje imyaka 23.

Uyu mukino wa AS Roma uzaba ubaye uwa 05 Juventus ikinnye mu minsi 12 gusa ibintu umutoza Maurizio Sarri avuga ko bidakwiriye.

Yagize ati "Kwinjizwa ibitego 40 muri uyu mwaka byaba ikibazo ariko umukino wa nijoro ntacyo.Dufite abakinnyi benshi bavunitse ndetse twawukinnye hashize amasaha 68 dutwaye igikombe.Wari umukino twagombaga gufata uko uri.Nitwe kipe yonyine i burayi ikinnye imikino 5 mu minsi 12 gusa.Shampiyona yatubereye ikibazo gikomeye cyane.

Reka tuzarebe uko tuzaba tumeze ku munsi w’ejo ndetse niba byashoboka ko tazakinisha ikipe y’abatarengeje imyaka 23 Kuwa Gatandatu na AS Roma mu rwego rwo kureba ko twaruhuka."

Icyizere cya Cristiano Ronaldo cyo gusoza uyu mwaka w’imikino ari we uhiga abandi bose i Burayi mu gutsinda ibitego byinshi cyakendereye.

Ni nyuma yuko ikipe ye ya Juventus yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona, yaraye itsinzwe na Cagliari.

Muri uyu mwaka w’imikino, Cristiano yatsinze ibitego 31 muri shampiyona y’Ubutaliyani izwi nka Serie A, ariko mu ijoro ry’ejo ku wa gatatu byaramugoye.

Luca Gagliano na Giovanni Simeone ni bo binjije ibitego bibiri bya Cagliari yari yakiriye Juventus.

Cristiano ubu ararushwa ibitego bine na rutahizamu Ciro Immobile wa Lazio.

Ni we bahataniye igihembo cy’urukweto rwa zahabu rw’uwatsinze ibitego byinshi kurusha abandi i Burayi muri uyu mwaka w’imikino.

Immobile yaraye atsinze igitego cye cya 35 muri uyu mwaka ubwo ikipe ye ya Lazio yatsindaga Brescia ibitego 2 - 0.

Mu gihe hasigaye umukino umwe ngo shampiyona ya Serie A y’uyu mwaka irangire, Immobile ni we kugeza ubu uhiga abandi i Burayi mu gutsinda ibitego byinshi.

Igitego yaraye atsinze cyatumye aca kuri rutahizamu Robert Lewandowski wa Bayern Munich warangije shampiyona ya Bundesliga y’uyu mwaka atsinze ibitego 34.

Immobile aranabura igitego kimwe ngo anganye n’ufite umuhigo wo gutsinda ibitego bya mbere byinshi muri Serie A mu mwaka umwe.

Ni umuhigo ufitwe na Gonzalo Higuain yatsindiye Napoli ibitego 36 mu mwaka w’imikino wa 2015 - 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa