skol
fortebet

Maurizio utoza Juventus yahishuye igihe azasezerera ku kazi k’ubutoza

Yanditswe: Sunday 26, Jan 2020

Sponsored Ad

Umutaliyani utoza ikipe ya Juventus Maurizio Sarri w’imyaka 61 yahishuye ko igitutu cyo kuba umutoza kimaze kumurambira ariyo mpamvu ashobora gusezera muri aka kazi narangiza amasezerano ye.

Sponsored Ad

Sarri watangiye gutoza Juventus mu mpeshyi y’umwaka ushize yavuze ko amaze kurambirwa igitutu cyo kuba umutoza ariyo mpamvu ngo ashobora kuva muri aka kazi narangiza amasezerano ye.

Sarri yagarutse mu Butaliyani avuye muri Chelsea ahita yerekeza ku kibuga,Allianz Stadium, gusimbura Massimiliano Allegri.

Uyu mugabo w’imyaka 61 yahawe amasezerano y’imyaka 3 gusa yavuze ko nayarangiza ashobora guhagarika aka kazi.

Yagize ati “Nyuma y’amasezerano yanjye nshobora kuzahita nsezera.Bizaterwa n’imbaraga nzaba mfite gusa ntekereza ko nshobora gukomeza gukora neza.Sinzi niba ku musozo w’amasezerano yanjye na Juventus nzaba nkiri Sarri.Nimba nkiri we nzakomeza,nibihinduka nzasezera.”

Guhera mu mwaka w’imikino 1929/30, Maurizio Sarri yabaye umutoza wa kabiri wa Juventus watsinze imikino 14 ye ya mbere muri 15 yakiniye mu rugo mu marushanwa yose.Byaherukaga gukorwa na Carlo Parola muri 1960.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa