skol
fortebet

Mayweather yatunguye benshi kubera igisubizo yahaye Jack Ma na Pacquiao bifuzaga kurwana nawe

Yanditswe: Wednesday 30, Oct 2019

Sponsored Ad

Icyamamare mu mukino w’iteramakofe Floyd Mayweather yatunguye benshi ubwo yabwiraga abakunzi be ko atazi umuherwe Jack Ma wamusabye ko bazahurira muri ring bakarwana.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo Manny Pacquiao yatangaje ko yifuza kongera kurwana na Floyd Mayweather wamutsinze mu murwano wabaye muri 2015 ukitwa umurwano w’ikinyejana [Fight of the Century] ndetse ko ngo n’inshuti ye Jack Ma usanzwe uri mu baherwe bakomeye ku isi yifuza kuzarwana nawe mu myiyerekano.

Ubwo Mayweather aganira na TMZ kuri gahunda yo kuba yarwana na Jack Ma,yavuze ko atamuzi ndetse ngo aribwo bwa mbere yumvise izina ry’uyu muherwe.

Yagize ati “Ninde? Njyewe ntabwo muzi?.”

Floyd Mayweather uri mu bakinnyi bake cyane bariho batunze miliyari y’amadolari,yavuze ko atazi Jack Ma uri mu baherwe 10 ba mbere ku isi.

Mayweather ntiyigeza atangaza niba azemera kurwana n’aba bombi bifuza kumukubita.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa