Mazimpaka Andre agiye kumara iminsi 5 atagaragara muri Rayon Sports
Yanditswe: Tuesday 29, Oct 2019
Umunyezamu wa kabiri wa Rayon Sports,Mazimpaka Andre agiye kumara iminsi 5 atagaragara muri Rayon Sports kubera ikibazo cy’imvune yagiriye ku mukino wa Sunrise FC uheruka kubera kuri stade Gologota.
Mazimpaka yavanye imvune muri uyu mukino yinjijwemo ibitego 2 byose ndetse na Rayon Sports itsindwa bwa mbere muri iyi shampiyona y’uyu mwaka na Sunrise FC ibitego 2-1.
Mu nkubiri yo gushaka intsinzi,umwe mu bakinnyi ba Sunrise FC yakubise akaguru ka Mazimpaka aramuvuna ariyo mpamvu abaganga ba Rayon Sports bamutegetse kumara iminsi 5 adakora imyitozo kugira ngo abashe gukira.
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 29 Ukwkira 2019,Rayon Sports irakina na Etincelles FC saa kumi n’ebyiri mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona idafite uyu munyezamu wayifashije kwegukana shampiyona ishize.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *