skol
fortebet

Messi yibasiye bikomeye abayobozi ba FC Barcelona mu butumwa yatanze asezera kuri Suarez

Yanditswe: Friday 25, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni wa FC Barcelona,Lionel Messi yasezeye kuri mugenzi we bakinanaga akaba n’inshuti ye magara Luis Suarez bari bamaze imyaka 6 bakinana muri Barcelona,ariko ku munsi w’ejo werekeje muri Atletico Madrid.

Sponsored Ad

Messi yatangaje ubutumwa burimo umujinya n’agahinda kuko yavuze ko uyu mugenzi we atagombaga kujugunywa hanze n’ubuyobozi kandi ari umunyabigwi w’ikipe.

Mu minsi ishize,Umutoza Ronald Koeman yabwiye Suarez ko atakimukeneye muri Barcelona bityo agomba gushaka ahandi yerekeza.

Mu kumusezeraho Messi, yavuze ko bimubabaje cyane kubona akamaro Suarez yagiriye iyi kipe, imujugunya hanze mu buryo babikozemo gusa yavuze ko ku rwego ikipe iriho ubu nta na kimwe kikimutungura.

Ubutumwa Burambuye Messi yahaye Suarez amusezeraho:

“Nari natangiye kubitekereza ariko uyu munsi nagiye mu rwambariro nsanga rurampamagara.Bigiye kunkomerera cyane kudakomeza kudasangira nawe buri munsi ku bibuga no hanze yabyo.Tugiye kugukumbura cyane.

Twamaranye imyaka myinshi,dutsinda amakipe.Twasangiye amafunguro menshi ya saa sita na nimugoroba.Hari ibintu byinshi tutazibagirwa mu gihe cyose twamaranye.

Bizaba bitangaje kukubona wambaye undi mwenda noneho ikirenzeho mpanganye nawe mu kibuga.

Wari ukwiriye gusezererwa mu buryo bujyanye n’uwo uri we:Umwe mu bakinnyi b’ingenzi mu mateka y’ikipe.Umuntu wagejeje kuri byinshi ikipe ndetse nawe ku giti cyawe.Ntabwo wari ukwiriye kujugunywa hanze nkuko babikoze ariko kuri uru rwego nta kintu kikintangaza.”

Ku munsi w’ejo nibwo Luis Suarez yakoze ikiganiro n’itangazamakuru ku kibuga Camp Nou ndetse asezererwa ku mugaragaro gusa yavuze ko atifuje kuva muri FC Barcelona ahubwo umutoza ariwe wamwirukanye.

Yagize ati “Zari inzozi zanjye gukina mu ikipe ya mbere ku isi.Nungutse inshuti nyinshi cyane nabyo biri mu binshimishije.

N’umukinnyi ugiye ariko ni n’umuntu ufite amarangamutima ugiye.Ndashaka kwibuka ibihe byiza gusa nko gutwara ibikombe,gutsinda ibitego no gukinana n’umukinnyi wa mbere ku isi.”

Abajijwe ku mpamvu yatumye ava muri Barca yagize ati “Ikipe yashakaga impinduka kandi umutoza yambwiye ko atankeneye.Ndashaka kwerekana ko ngishoboye gukina ku rwego rwo hejuru.Ubwo umutoza yambwiraga nari mbizi kuko byari byarangije kwemezwa.

Ngiye mu ikipe ya Atletico Madrid nishimye ariko sindiyumvisha uko bizaba bimeze guhangana na FC Barcelona.Ntabwo ndabasha kubyakira.”

Suarez yahishuye ko Messi atifuzaga ko ajya muri Atletico Madrid ariko ngo yanze kumwumva ahitamo kuyerekezamo kugira ngo akomeze guhatana ku rwego rwo hejuru.

Ati “Messi azi ibyo ntekereza kandi nanjye nzi ibyo atekereza.Turakuze cyane ku buryo twagirana inama.Messi yaratunguwe kumva ko ngiye kwa mukeba wa hafi ariko ntacyahindura umubano wacu.

Byabanje kumutungura kumva ko ngiye kandi nerekeje kwa mukeba ariko twagiye duhangana kenshi mu mikino ya Argentina v Uruguay.”

Suarez yavuze ko nubwo yifujwe n’amakipe menshi yo hirya no hino ariko yerekeje muri Atletico kuko abizi neza ko yahangana na Barcelona na Real Madrid.





Luis Suarez na Messi bari inshuti magara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa