skol
fortebet

Mesut Ozil yanenze bikomeye Arsenal nyuma yo gukurwa mu ikipe yemerewe gukina Premier League

Yanditswe: Wednesday 21, Oct 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi Mesut Ozil yanenze bikomeye ikipe ya Arsenal akinira nyuma y’aho akuwe ku rutonde rw’abakinnyi bayo bagomba kugaragara muri Premier League muri uyu mwaka w’imikino 2020/2021 kubera impamvu zitaramenyekana.

Sponsored Ad

Mesut Ozil ntari ku rutonde rw’abakinnyi 25 Arsenal yatanze ngo bazayikinire muri shampiyona ariyo mpamvu kwihangana byamunaniye avuga ko “ababajwe cyane n’uyu mwanzuro wa Mikel Arteta ndetse avuga ko iyi kipe itari iyo kwizerwa.”

Kuva Premier League yagaruka mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka,Mesut Ozil ntarakina n’umunota n’umwe muri Arsenal,ariyo mpamvu yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze agenera ubutumwa abafana ababwira ko ababaye ndetse n’umwanzuro wafashwe n’ikipe udakwiriye.

Yagize ati “Ubu n’ubutumwa bukomeye bwo kwandikira abafana ba Arsenal maze imyaka mike ishize nkinira.Mbabajwe cyane no kuba ntashyizwe mu bakinnyi bagomba gukina Premier League.

Kuva nakongera amasezerano muri 2018,nabereye umwizerwa iyi kipe nkunda ya Arsenal ariko mbabajwe nuko yo itabinkoreye.Icyo nabonye nuko ubudahemuka ari ikintu kigoye muri iyi minsi.Nakomeje kwihangana nizeye ko nzagaruka mu ikipe vuba niyo mpamvu nakomeje guceceka.

Mbere ya Guma mu rugo,nari nishimiye gukorana neza n’umutoza wacu Mikel Arteta.Twari tumeranye neza ndetse navuga ko n’imikinire yanjye yari ku rwego rwo hejuru ariko ubu ibintu byahindutse ntabwo nemerewe kongera gukinira Arsenal.Ni iki kindi navuga?.London haracyari mu rugo,ndacyafite inshuti mu ikipe ndetse ndacyafitanye umubano mwiza n’abafana.

Uko byagenda kose,nzakomeza kugerageza amahirwe yanjye kandi sinzemera ko umwaka wanjye wa 8 muri Arsenal urangira nabi gutya.Ndabasezeranya ko uyu mwanzuro wanjye ukomeye utazigera uhinduka.Nzakomeza kwitoza cyane bishoboka kandi uko mbishoboye kose nkoreshe ijwi ryanjye namagana ubunyamaswa,mparanire ubutabera.”

Mesut Ozil afitanye umubano mubi n’ikipe ya Arsenal bitewe nuko yanze kugabanya umushahara ndetse no gushyamirana n’Ubushinwa akica isoko ry’ikipe ya Arsenal muri iki gihugu.

Uretse Premier League,Mesut Ozil ntari ku rutonde rw’abakinnyi ba Arsenal bazakina Europa League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa