skol
fortebet

Michael Sarpong wahakaniwe na Simba SC ashobora gusinyira ikipe imwe yo mu Rwanda

Yanditswe: Friday 14, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Michael Sarpong wari uri mu kizeye gihanitse cyo kuzakinira ikipe ya Simba SC, nyuma y’uko imubwiye kuba yakwishakira indi kipe, uyu rutahizamu ashobora kugaruka i Kigali aho bivugwa ko yaba yatangiye kwegerwa n’ikipe ya AS Kigali.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize uhagarariye uyu mukinnyi aherutse kubwira ISIMBI ko ibiganiro na Simba SC bisa n’ibyarangiye ahasiaye utuntu duto.

Gusa amakuru ava mu gihugu cya Tanzania ni uko iyi kipe nyuma yo gusinyisha rutahizamu w’umunya-Ghana wakiniraga Yanga, Bernard Morrison yahise imenyesha Sarpong na we akaba ari rutahizamu w’umunya-Ghana kuba yakwishakira indi kipe kuko atakiri muri gahunda zabo.

Nyuma y’uko Simba SC imuhakaniye, amakuru avuga ko AS Kigali yatangiye kumutekereza kugira ngo aze abe yabafasha mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, ni mu gihe andi makuru avuga ko na Yanga bari bavuganye mbere yo kumvikana na Simba SC na yo yagarutse mu mibare.

Andi makuru avuga ko na Rayon Sports igitekereza kuri uyu rutahizamu, gusa ibi bikazaba mu gihe komite yamwirukanye izaba itakiri ku buyobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa