skol
fortebet

Micheal Sarpong yakuye Rayon Sports mu nzara za Gicumbi FC yari yayitendetseho

Yanditswe: Sunday 24, Nov 2019

Sponsored Ad

Bigoranye cyane ikipe ya Rayon Sports ibonye amanota 3 yakuye kuri Gicumbi FC nyuma y’aho rutahizamu wayo Micheal Sarpong ayiboneye igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 85.

Sponsored Ad

Rayon Sports iri kurwana no kureba ko yakomeza kuguma mu rugamba rwo guhatanira shampiyona rukaze cyane muri uyu mwaka,yagowe bikomeye na Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma gusa ku munota wa 85 yaje guca akagozi yari yahambirijwe ibona igitego cy’insinzi ibifashijwemo na Micheal Sarpong.

Muri uyu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo,amakipe yombi yagerageje gutanguranwa kwinjira mu mukino ariko Rayon Sports yari imbere y’abakunzi bayo ibona uburyo bwiza ku munota wa 27 ubwo Sarpong yasigaranaga n’umunyezamu ananirwa kumuroba.

Ku munota wa 30 nabwo Sidibe yabonye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ntiyasha kuwuboneza mu nshundura.

Gicumbi FC yasatiriwe cyane mbere y’uko igice cya mbere kirangira ariko yihagararaho ikirangiza idatsinzwe igitego gusa nayo hari aho yagiye inyuzamo ikataka izamu rya Rayon Sports ariko ntibiyikundire.

Rayon Sports yihariye igice cya mbere, yagarukanye ingufu mu gice cya kabiri ishaka igitego ariko Gicumbi iyereka ko nayo itavuye mu majyaruguru gutanga amanota byoroshye.

Ku munota wa 57, Rayon Sports yatsinze igitego ku mupira w’umuterekano watewe na Rutanga Eric,Iragire saidi awushyira mu izamu n’umutwe, ariko umusifuzi wo ku ruhande azamura igitambaro avuga ko habayeho kurarira.

Umutoza Espinoza yagerageje gukora impinduka yinjiza mu kibuga Bizimana Yannick akuramo Iranzi Jean Claude,hanyuma Sekamana Maxime asimbura Mugisha Gilbert.

Rayon Sports yahigaga igitego n’imbaraga nyinshi,yabonye amahirwe ku munota wa 85,Micheal Sarpong asubiza imitima y’abafana mu gitereko atsinda igitego cyari gikenewe cyane.

Iki gitego cya Micheal Sarpong cyahesheje amanota atatu ikipe ya Rayon Sports,bituma ifata umwanya wa gatatu n’amanota 18.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Bugesera FC yatsinze Mukura Victory Sports igitego 1-0 mu Bugesera mu gihe Police FC yatsinze Etincelles FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Iyabivuze Osee.

Police FC yafashe umwanya wa kabiri n’amanota 21 inganya na APR FC ya mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Ibitekerezo

  • Rayon sport yakinnye umukino mubi cyane, wabonaga nta ngufu bafite batanahuza umukino. wagirango ntamyitozo bakorana. nibagarure wa mupira urimo ishyaka ryinshi aho bashota umuzamu wa advertisere agacanganyikirwa mbega nkabirya bakoreye marine fc. ikindi coach wabo ubona atari aggressive cyane.

    Rayon sport yakinnye umukino mubi cyane, wabonaga nta ngufu bafite batanahuza umukino. wagirango ntamyitozo bakorana. nibagarure wa mupira urimo ishyaka ryinshi aho bashota umuzamu wa advertisere agacanganyikirwa mbega nkabirya bakoreye marine fc. ikindi coach wabo ubona atari aggressive cyane.

    NDUMVA GITINYIRO IBIRIMO NEZA IKOMEREZAHO TURAYISHIGIKIYE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa