skol
fortebet

Mikel Arteta yavuze kuri Xhaka ukomeje gukora amakosa ashyira mu mazi abira Arsenal

Yanditswe: Sunday 07, Mar 2021

Sponsored Ad

Uyu mutoza yavuze ko abakinnyi be Granit Xhaka na Bernd Leno bakina mu buryo ashaka ariyo mpamvu adateze kubanengera mu ruhame nubwo ku munsi w’ejo aribo bamutesheje amanota 3 by’umwihariko uyu Xhaka wahawe umupira na Leno yarangiza akawishotera Chris wood ukerekeza mu izamu.
Mikel Arteta yagize ati “Bibaho mu mupira w’amaguru.Dukunda gukoresha Leno agahereza umupira umukinnyi wo hagati iyo turi gutangiza umupira.
Twatsinze igitego cya Aubameyang dutangiye kubaka umukino duhereye kuri (...)

Sponsored Ad

Uyu mutoza yavuze ko abakinnyi be Granit Xhaka na Bernd Leno bakina mu buryo ashaka ariyo mpamvu adateze kubanengera mu ruhame nubwo ku munsi w’ejo aribo bamutesheje amanota 3 by’umwihariko uyu Xhaka wahawe umupira na Leno yarangiza akawishotera Chris wood ukerekeza mu izamu.

Mikel Arteta yagize ati “Bibaho mu mupira w’amaguru.Dukunda gukoresha Leno agahereza umupira umukinnyi wo hagati iyo turi gutangiza umupira.

Twatsinze igitego cya Aubameyang dutangiye kubaka umukino duhereye kuri Leno.Tuninjizwa igitego kimwe biturutse kuri Leno wateye umupira wa mbere,uwa kabiri utunanira kuwugumana.Niko byagenze,mu mupira bibaho.

Niko nshaka gukina ariko tugomba kumenya ko harimo ibibazo,tukamenya amategeko yo gukinira hariya.”

Guhera muri 2016,Granit Xhaka amaze gukora amakosa 8 ahita avamo ibitego ndetse niwe mukinnyi wa mbere u Bwongereza uri hejuru mu gukora aka gahigo kabi cyane ariyo mpamvu adakundwa n’abafana ba Arsenal.

Uyu Musuwisi wigeze gushyamirana n’abafana mu ntangiriro z’umwaka w’imikino ushize bikamuviramo kwamburwa igitambaro cy’ubukapiteni,yasabye imbabazi abafana.

Yagize ati “Nagize uruhare mu gitego cyabo ariko mumbarire kubera ririya kosa.Niko umupira umera kandi ndababaye cyane nkuko namwe bimeze."

Umunyezamu Leno yabwiye BBC Sport “Twashakaga gutangiza umupira duhereye inyuma kuko bikunze kuduhira ariko ntibyagenze neza kuko Xhaka yagize amahirwe make ariko bibaho.

Haba ingaruka nyinshi mu gushaka gutangiza umupira uhereye inyuma ariko nibwo buryo bwacu.Hari inshuro nyinshi byagiye biduhira.”

Umukino ukurikiyeho,Arsenal izerekeza mu Bugereki gukina na Olympiacos muri 1/16 cya Europa League hanyuma muri weekend ikine na Tottenham muri Premier League.

Muri uyu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu,Arsenal yafunguye amazamu ku munota wa 06 ariko igice cya mbere kigiye kurangira,Xhaka yihereye igitego Bunley ubwo yashotaga umupira Chris Wood wigira mu izamu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa