skol
fortebet

Mikel Arteta yatangaje ikintu cyamuteye ubwoba cyane akimara guhabwa akazi ko gutoza Arsenal

Yanditswe: Saturday 19, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta yatangaje ko akimara guhabwa akazi ko gutoza iyi kipe yo mu mujyi wa London yari afite ubwoba ko atazagumana kapiteni we Pierre-Emerick Aubameyang wari usigaje umwaka umwe w’amasezerano.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo Arteta yakoranye ikiganiro n’abanyamakuru aho yababwiye ko atari afite ikizere cyo kugumana Pierre-Emerick Aubameyang kuko yari ahagaze neza kandi yifuzwa n’amakipe akomeye.

Arteta yavuze ko ibiganiro yagiye agirana na Pierre-Emerick Aubameyang byagiye bitanga umusaruro mwiza kugeza ubwo mu minsi ishize yemeye gusinya amasezerano mashya y’imyaka 3 aho nawe yemerewe guhembwa akayabo k’ibihumbi 350 by’amapawundi habariwemo n’uduhimbazamusyi.

Arteta wahawe akazi mu Ukuboza 2019 yagize ati “Ubwo nahabwaga akazi sinari nishimye nkuko bimeze guhera mu byumweru bishize.Ku bijyanye n’ubukungu ntitwari mu nzira nziza yo kugera aho twifuzaga kugera.

Ntekereza ko Pierre-Emerick Aubameyang yari afite gushidikanya ariko ibintu byagiye bimera neza.Nari mfite ibyiyumviro ko ikipe ishaka kugera kure ndetse na Auba akagumana natwe.Nagombaga guhuza ibyo bintu byombi.

Kuwa 15 Nzeri 2020,nibwo Arsenal yatangaje ko kapiteni wayo w’imyaka 31,Pierre-Emerick Aubameyang,yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 3 nyuma y’igihe abakunzi b’iyi kipe bategereje.

Pierre-Emerick Aubameyang yavuze ko yongereye amasezerano mu ikipe ya Arsenal kugira ngo ayifashe gutwara ibikombe byinshi ndetse akomeze kwandika amateka.

Pierre-Emerick Aubameyang uri kubaka izina muri Arsenal kubera ibitego ari kuyitsindira ubutitsa,bivugwa ko yemerewe akayabo k’ibihumbi 250 by’amapawundi nk’umushahara we w’icyumweru gusa azajya yiyongeraho uduhimbazamusyi dutandukanye bitewe n’uko yitwaye ku buryo azajya ageza ku bihumbi 350.

Nyuma yo gusinya amasezerano mashya,Pierre-Emerick Aubameyang yagize ati "Gusinyira ikipe ikomeye nk’iyi ntako bisa.N’ugushimira abafana,abakinnyi dukinana,umuryango wanjye na buri wese muri iyi kipe utuma nishimira kuba hano.

Nizera Arsenal.Dushobora kugera ku bintu byinshi turi kumwe.Dufite ibintu bishimishije hano kandi nizeye ko ibyiza bigiye kuza.

Ndashaka kuba umunyabigwi wa Arsenal no gusiga amateka akomeye hano.Iki nicyo gihe cyo gukora cyane kandi nzatanga ibyo mfite byose nk’ibisanzwe.

Kuva yagera muri Arsenal muri Mutarama 2019,Aubameyang amaze gutsinda ibitego 72 mu mikino 111 ndetse yatangiye umwaka w’imikino agaragaza ko atiteguye guhagarika gutsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa