skol
fortebet

Minisiteri ya Siporo yakomoreye imwe mu mikino ikinwa abantu bategeranye itanga n’amabwiriza yihariye

Yanditswe: Friday 05, Jun 2020

Sponsored Ad

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko imwe mu mikino ikinwa abantu bategeranye nka: Cycling, Golf, Tennis, umukino wo gutwara amamodoka, imikino ngororamubiri yasubukurwa kuva tariki ya 08 Kamena 2020,ariko igakorwa hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2020,nibwo habaye inama yahuje Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’abayobozi b’amashyirahamwe atandukanye y’imikino n’ingaga za siporo, yakozwe hifashishijwe uburyo bw’amashusho (Video-conference).

Mu byagarutsweho harimo kurebera hamwe amarushanwa yari ahari imbere mu gihugu n’ingaruka yagizweho na Coronavirus.

Inama yanzuye ko ibikorwa bya siporo byazagaruka muri Nzeri hanatekerezwa uburyo abakinnyi bashobora kuzongera gusubukura imyitozo muri Kanama ndetse akaba ari nako byagenda mu mikino yose ikinwa mu Rwanda.

Icyakora mu itangazo iyi Minisiteri yashyize ahagaragara ku wa Kane tariki ya 4 Kamena, yemeje ko imikino ikorwa abantu bategeranye irimo uwo kunyoga igare, gutwara imodoka, Tennis, Golf, kugenda n’amagare (Hiking) n’imikino ngororamubiri ishobora gusubukurwa ariko hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda.

Yagize iti “Hashingiwe ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kanama 2020 ku ngamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, Minisiteri ya Siporo mu bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, iratangaza ingamba zikurikira zo kubahiriza hasubukurwa ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe cyangwa izindi zikorwa bategeranye.

“Ibikorwa bya siporo n’imikino byemerewe gusubukurwa ni: kwiruka (jogging), imikino ngororamubiri, kunyonga igare, imyitozo yo kugenda n’amaguru (hiking), Golf, Tennis, Umukino wo gutwara imodoka na Fencing (barwanisha inkota).”

"Isubukurwa ry’ibikorwa bya siporo zavuzwe bitangirana na tariki ya 8 Kamena. Aya mabwiriza azavugurwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima."

Amabwiriza azubahirizwa ubwo iyi mikino izaba isubukuwe harimo kwambara agapfukamunwa mbere na nyuma y’imyitozo, kubahiriza intera ya metero imwe n’igice hagati y’abakorera siporo n’imyitozo hanze, kwitwaza imiti yo gusukura intoki mu gihe ukorera siporo no kuyikoresha igihe cyose bibaye ngombwa.

Hari kandi kwitwararira ku isuku y’ahakorerwa siporo n’imikino hakoreshejwe imiti yemewe yica udukoko, gusukura ibikoresho byifashishwa no kwita by’umwihariko ahakorwa kenshi nko ku nzugi.

Buri mukinnyi azajya ashyira ibikoresho bye ukwe, imikino yasubukuwe ntiyemewe gukoresha Stade Amahoro uretse hanze yayo (umuzenguruko wayo) mu gihe abagaragaje ibimenyetso birimo inkorora, kuribwa umutwe, ibicurane no kwitsamura, batemerewe gukorera imyitozo ngororamubiri mu ruhame ahubwo bagomba kwegera inzego z’ubuzima zikabakurikirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa