skol
fortebet

Mirafa yatangaje itandukaniro riri hagati y’umukinnyi wa APR FC n’uwa Rayon Sports mu kibuga

Yanditswe: Tuesday 19, Nov 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Nizeyimana Mirafa ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports yatangaje itandukaniro benshi batari bazi ku mukinnyi wa APR FC n’uwa Rayon Sports mu mutwe no mu kibuga.

Sponsored Ad

Mirafa yatangarije Radio Flash ko nyuma yo kugera mu ikipe ya Rayon Sports yabonye itandukaniro ry’abakinnyi b’amakipe yombi aho uwa APR FC yishyiraho igitutu mu gihe uwa Rayon Sports agishyirwaho n’abafana.

Mirafa yagize ati “Iyo ukigera muri APR FC uhita wishyiraho igitutu.Nta muyobozi uza ngo agushyire ku gitutu ariko muri Rayon Sports iyo ubonye abafana bayo uhita ujya ku gitutu.”

Mirafa yavuze ko igitutu cya Rayon Sports yakibonye ku mukino wa Gasogi United ubwo banganyaga 0-0 induru zikavuga,abafana bagatangira kubanenga ahita abona ko ngo baba basabwa gutsinda buri mukino.

Mirafa yavuze ko kuva yagera mu ikipe ya Rayon Sports ibintu byose biri kumubaho ari kubona bidasanzwe kuko ngo aribwo yabona umukinnyi mugenzi we bakinana amuha prime.

Yagize ati “Ibiri kumbaho muri Rayon Sports ntibisanzwe.Nibwo bwa mbere nabona umukinnyi aha mugenzi we agahimbazamusyi kandi afite umuryango agomba kwitaho.”

Mirafa yashimiye bikomeye kapiteni Rutanga wishimiye uko yitwaye ku mukino wa AS Kigali amuha agahimbazamusyi k’ibihumbi 25000 FRW.

Mirafa w’imyaka 23 uherutse kuba umukinnyi w’ukwezi muri Rayon Sports, yavuze ko adatekereza kuzongera gusubira mu ikipe ya APR FC ahubwo ari gushaka uko yazamura urwego akazakinira Amavubi no kwerekeza hanze y’u Rwanda.

Ibitekerezo

  • yavuze ko adatekereza kuzongera gusubira mu ikipe ya APR FC.........................Hahahahaahahahahahahahahahahahahahahaahahahahahahahhaahah usubira muri APR FC? ntabyo wabona rwose wikwifuza ibidashoboka. komeza ukore maze wenda ibyifuzo byawe byo kujya hanze wabigeraho da.

    waretse kwishongora mirafa we. kugira ibihe byiza ntibivuze kuba umaze kuba ikirangirire. doreko na Sarpongo yararirimbwe ariko asigaye ari nka bandi bose. urugero naguha niba wibuka uwitwa Yves Rwigema uko yagiye avuga ko yageze aho yifuzaga, wambwira aho ageze?

    ukonukwicumitanga.nukoatayibonyengoturebe nukumureshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa