skol
fortebet

Mohamed Salah yahishuye umukinnyi wa Liverpool watumye arira kubera umwanzuro yafashe

Yanditswe: Saturday 16, Jan 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu Mohamed Salah ukinira Liverpool yatangaje ko kuva yagera muri Liverpool umukinnyi watumye arira ari Dejan Lovren bahoze bakinana ubwo yamubwiraga ko agiye kuva muri iyi kipe akerekeza muri Zenit St Petersburg.

Sponsored Ad

Mohamed Salah yavuze ko uyu munya Croatia yari inshuti ye magara ndetse byamugoye kwakira ko uyu mukinnyi wamwakiriye neza ubwo yavaga muri AS Roma agiye kugenda.

Salah yabwiye Bein Sports ati “Byari bibabaje cyane.Twararize turi hanze ubwo yambwiraga ko agiye kugenda.

Twasangiye ibihe byiza byinshi.Nashimishijwe nuko yahisemo kugenda ariko ndanababara cyane kuko yari inshuti yanjye nziza.Turacyavugana.”

Mohamed Salah yavuze ko Liverpool ishaka gutwara igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 2 yikurikiranya gusa yemeza ko bigoye cyane kubera ingaruka nyinshi zatewe na Covid-19.

Ati “Ibintu bisa n’ibyahindutse ubu kubera Coronavirus,kuko amakipe yose anganya amahirwe yo gutsinda biturutse ku guhagarika abafana ku bibuga.

Haracyari kare kwemeza uwegukana Premier League uyu mwaka.Buri wese ari hafi ariko tuzacyisubiza.

Uyu mwaka twagize imvune nyinshi.Mubona ukuntu Fabinho akina inyuma,gusa ntiduteze guhagararira hariya,turashaka gukomeza kugenda.

Dufite abakinnyi bakiri bato bari gukina neza.Ntabwo navuga ku bijyanye no kugura abakinnyi,ibyo n’iby’umutoza.”

Mo Salah amaze gutsinda ibitego 17 mu marushanwa yose uyu mwaka ariko yahishuye ko buri gihe aba ashaka gukina iminota 95 kuri buri mukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa